Ese waruziko imboga za Epinari zifite akamaro kenshi mu buzima bwacu? Sobanukirwa
Epinari ubusanzwe n’imboga zakomotse muri peresi, zikaba zigiwe n’ibi bintu bikurikira harimo amazi(93gm), Albumine(2,3gm), ibinure(0,3gm), Glucide(1,8gm).
Imboga za Epinari zifite akamaro kenshi mu bijyanye n’ubuvuzi ndetse byatumye zihabwa izina ry’iguriro ry’imiti y’umwimerere (Natural Pharmacy), ibi bikaba biterwa nuko yifitemo Vitamini, intungamubiri nyinshi zibanze n’imyunyu ngugu myinshi nka Calcium, phosphore na sufure.
Epinari ifasha mu kongera amaraso kuko ifite 0,009mg% by’umunyu wa Arsenic hafi ya 10mg% by’umunyu w’umuringa(cuivre), iyode n’ubutare hiyongereyeho na vitamin C na chlorophyille nyinshi isa cyane na hemoglobin y’amaraso y’umuntu.
Umutobe wa epinari ujya kunganya ibyangombwa n’umutobe w’igisura, ukaba ufasha mu kongera amaraso, bikaba ari ngombwa ko uyu mutobe ukoreshwa cyane n’abagore ndetse n’abakobwa babuze amaraso kubera kuva cyane baviriye imbere.
Kugirango Epinari igire akamaro ni ngombwa kuyikoresha wirinda kurya inyama, amagi, ibinyamisogwe ndetse n’ibinyampeke.
Epinari ikungahaye kuri Vitamini B na C cyane ariko kuri Vitamini A itazahazwa no gucanirwa bityo bigatuma umutobe wazo uba ingenzi ku mwana wonka n’umwana ucutse ndetse no ku muntu wese wazahaye.
Mu myaka ibihumbi mbere y’ivuka rya Kiristu abarabu bakoreshaga epinari cyane kuko itera ivuburwa rikwiriye ry’imisemburo y’igifu, amara, umwijima n’iyurwagashya.
Hari indwara zivurwa na epinari harimo Kubura amaraso, indwara z’uruhu zidakira, kugira impatwe idakira, kugira imisemburo idahagihe y’igifu cyane cyane ku wababutse imitsi y’amatembabuzi yo mu mubiri bita lymphe.