Ese waruziko kurya inanasi bifite akamaro kanini ku buzima bwacu? Sobanukirwa
Urubuto rw’inanasi ni urubuto rukundwa n’abatari bacye kuko burya inanasi n’ingenzi ndetse ikagira n’akamaro kanini cyane ku buzima bw’umuntu.
Uyu munsi tugiye kurebera hamwe akamaro ko kurya inanasi ndetse n’icyo bimariye umubiri wacu.
Dore akamaro ko kurya inanasi ku buzima bwacu:
- Kurya inanasi birwanya kanseri
Kurya inanasi nibyiza ku buzima bwawe kuko burya inanasi ikungahaye kuri bromélaïne ifasha umubiri kwirinda indwara ya kanseri, ikindi irwanya uturemangingo twa kanseri cellules, ikaba ahanini ifasha mu kwirinda kanseri y’ibere, kanseri ifata mu gice cyo mu nda ndetse na kanseri y’umwoyo.
- Kurya inanasi bifasha imigendekere myiza y’igogora
Kurya inanasi bicagagura proteins nyinshi ziba ziri mu mubiri kandi bigatuma habaho gukora neza kw’igogora mu mubiri.
- Kurya inanasi bifasha amagufa y’umuntu
Kurya inanasi nibyiza cyane ku mugufa y’umuntu kuko inanasi ikungahaye manganese iyi ikaba ifite akamaro gakomeye cyane mu buzima bw’amagufa y’abantu.
- Kurya inanasi bifasha mu gusukura umubiri
Kurya inanasi nibyiza mu mubiri w’umuntu kuko inanasi yifitemo ibyo twita fibres bifasha umubiri gusohora imyanda iba iwurimo ndetse n’andi matembabuzi aba yibereye mu mubiri w’umuntu.
- Kurya inanasi birinda umubiri kubyimbirwa
Kurya inanasi nibyiza cyane kuko birinda umubiri w’umuntu kubyimbirwa bitewe na bromélaïne iboneka mu nanasi, ifasha kandi mu kuvura ahantu habyimbiwe, inanasi irinda kwipfundika kw’amaraso ndetse ikanavura uruhu rwangiritse bitewe n’ikintu runaka.
- Kurya inanasi birinda indwara ziterwa na virusi
Kurya inanasi nibyiza cyane ku buzima bw’umuntu kuko ikungahaye cyane kuri vitamine C yongerera umubiri ubudahangarwa, ikawurinda umunaniro ukabije, bityo ntube wabafatwa n’indwara zoroheje nk’ibicurane n’izindi.
- Kurya inanasi bifasha mu kugabanya ibiro
Kurya inanasi nibyiza ku mubiri w’umuntu kuko burya inanasi ni kimwe mu bifasha abantu babyibushye mu kugabanya ibiro byabo.
8. Kurya inanasi bifasha amaso kureba neza
Kurya inanasi ni kimwe mu bintu bifasha amaso y’umuntu kubona neza bdetse bikaba binayarinda kurwara cyane.