Gasogi United inganyije na Musanze umukino wabanjirijwe n’amagambo kumpande zombi
Gasogi United yari ku mwanya wa 10 yakiriye Musanze FC yari ku mwanya wa 12 ku kinyuranyo cy’amanota abiri.
Umukino wasaga n’ukomejwe n’uko igihe Gasogi United yari gutsindwa, Musanze FC yari gihita iyijya imbere ikayirusha inota rimwe.
Musanze FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Imurora Japhet ku munota wa 15 w’igice cya mbere.
Umukino warimo ishyaka ndetse uryoshye ku bantu bawurebye.
Gasogi United yari yakomeje kugerageza uburyo bwinshi ishaka igitego cyo kwishyura byaje kuyihira ubwo Tidiane Kone ku munota 35’ yatsindaga igitego.
Iminota 45’ yarangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga, ikipe zombi zikomeza gushaka ibitego ariko ba myugariro bakahagoboka.
Umukino warangiye Musanze FC na Gasogi United zigabanye amanota, imwe yari ifite amanota 8 yagize 9 naho Gasogi United yari ifite amanota 10 yagize amanota 11.
Umutoza mukuru wa Musanze FC, Niyongabo Amars yavuze ko atishimiye imisifurire, gusa ngo nk’umutoza wabigize umwuga nta gitutu kimuriho cyo kuba yakwirukanwa.
Niyongabo Amars yagize ati: “Ikifuzo cyange kwari ugutsinda tukabona amanota atatu, ntabwo byakunze twabonye inota rimwe. Twagerageje uburyo bushoboka bwose, gusa ntabwo nishimiye imisifurire y’uyu munsi.”
Tariki ya 21 Ukwakira 2019, Musanze FC yahaye intego Niyongabo Amars yo kubona amanota 7 mu mikino itatu yari igiye gukinwa ariko yaje kuyibonamo amanota 5.
Indi mikino yo ku munsi wa 9 iraza gukomeza mu mpera z’iki cyumweru guhera kuri uyu wa Gatanu.