Ubuzima

Guhekenya ubunyobwa siby’abagabo gusa sobanukira ibivugwa ko bwongera akanyabugabo

Uretse kuba ubunyobwa bukize ku ntungamubiri zikenewe ku gitsina gabo n’igitsina gore, amajwi menshi yitsa ku muco wo guhekenya ubunyobwa mbere yo gutera akabariro ku bashakanye nubwo bamwe badasobanukiwe ukuri kwabyo.

Ingo nyinshi cyane cyane izimaze iminsi mike zishinzwe zikunze kuba zifite ubunyobwa bwahariwe umugabo, akaburya mbere yo kwegera umugore we yitegura kumunezeza mu buriri. Abenshi nubwo baburya ntibasobanukiwe n’imikorere yabwo, ingano bakwiye kurya, uburyo butunganywa n’ibindi.

Mbere yo gutangaza icyo ubushakashatsi bubivugaho, ubunyobwa “Peanuts” bufite akamaro kanini mu mubiri wa muntu wese yaba umugore cyangwa umugabo.

Ubunyobwa bwifitemo vitamini E, vitamini, vitamini zo mu bwoko bwa B, imyunyungugu irimo Iron, Zinc, Potassium, Magnessium, antioxidants minerals ikubiyemo ” Selenium, Manganese na copper”. Izi ntungamubiri zibonekamo zirinda indwara z’umutima, amaraso n’ibindi birimo gushyushya. Gukonja
k’umubiri bikabije biri mu bimenyetso bikunze kugaragaza ko umubiri utameze neza, kuko ubukonje bwinshi bwatuma umuntu apfa.

Guhekenya ubunyobwa budakaranze bubisi buri mu bigarura ubushyuhe bw’umubiri umuntu akamera neza. Ibi bigenderwaho abantu bavuga ko ubunyobwa butuma amaraso ashyuha n’umubiri ugashyuha bikongerera ubushake abagiye gutera akabariro.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru Healthline cyibanda ku buzima ivuga ko ubunyobwa ari bwiza ku buzima bw’abantu bikaba akarusho igihe umugabo aburiye mbere yo kubonana n’umugore we, kuko bufite akamaro ko gutunganya amasohoro ye bityo ntahure n’ikibazo cyo kwanga kurangiza, ndetse bukayavura igihe arwaye.

Abagenzuzi ku biribwa batangaje ko, ubunyobwa bufite icyitwa” Arginine” itunganya intanga n’amasohoro bikagira umwimerere, ndetse ikarinda impumuro mbi yayo cyangwa guhindura ibara ridansanzwe.

Ubunyobwa kandi bwifitemo icyitwa ” Resveratrol yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubunyobwa buri mu bintu biribwa ariko ku ngano ntoya, kuko si ibiryo wafata nk’ifunguro rikize ryafatwa ryonyine rikamara n’isari. Abarya ubunyobwa basabwa kurya duke bakirinda kurya bwinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button