Ubuzima

Ibimenyetso 7 bishobora kukwereka ko umutima wawe udakora neza

Indwara z’umutima nubwo hari benshi bakunze gutekereza ko zifata abakuze, nyamara muri iki gihe siko bimeze kuko n’abato zisigaye zibibasira ahanini bitewe n’ihindagurika mu buryo turya ndetse nuko tubaho.

Kurya ibiryo byuzuyemo amavuta mabi kandi byahinduwe cyane, kudakora imyitozo ngorora mubiri, gukora igihe kirekire utaruhuka ndetse na stress nyinshi ni bimwe mu byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu bakiri bato.

Mu gihe wifuza kuramba no kubaho neza, umutima wawe ugomba kuwurinda hakiri kare bimwe mu bishobora kuwangiza. Buri rugingo rw’umubiri mbere yo gutangira kwangirika hari bimwe mu bimenyetso rugaragaza, no ku mutima ni uko bigenda.
Mu gihe utangiye kubona bimwe muri ibi bimenyetso ni ngombwa kugana kwa muganga ukivuza hakiri kare.

Ibimenyetso 7 byakwereka ko umutima udakora neza:

1. Guhorana umunaniro ukabije

Benshi iyo bananiwe cyane, hari igihe babyitiranya no gukora igihe kirekire, kutaryama bihagije cg ibindi bibazo. Gusa umunaniro uterwa n’umutima ukora nabi, wo uhoraho kabone nubwo waba waruhutse cg nta bindi bibazo ufite.
Niba wumva uhora unaniwe kabone niyo byaba ari mu gitondo ntacyo urakora, bishobora kuba biterwa nuko hari aho umutima utohereza neza amaraso mu mubiri wawe; akenshi nta mwuka mwiza wa oxygen uba ugera muri ibyo bice.

2. Ububabare mu gatuza

Iki ni kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara cyane cy’umutima ukora nabi.
Ubu buribwe rimwe na rimwe buza bukomeye cg bukazajya buza bwongera bugenda. Akenshi iyo wirambutse ku buriri cg wicaye buragenda, gusa ntugomba kubyirengagiza kuko ni kimwe mu bimenyetso bikuburira, ugomba kugana kwa muganga.
Niba ujya ugira ububabare mu gatuza bukomeye bishobora kwerekana kandi ko ushobora kwibasirwa n’indwara yo guhagarara k’umutima.

3. Ububabare bugera no mu kuboko kw’ibumoso

Ububabare mu gatuza bumenyerewe nka kimwe mu bimenyetso by’ibanze by’indwara z’umutima, mu gihe utangiye kumvira ubu buribwe mu kuboko kw’ibumoso ku buryo hari n’igihe utabasha kukunyeganyeza, aha biba bikomeye cyane ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

4. Kubyimba ibirenge

Nubwo kubyimba ibirenge bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye. Gusa mu gihe umutima utabasha gutera ngo ugeze amaraso mu bice bihera nk’ibirenge, ibiganza n’intoki, amaraso yipfundika mu migarura (veins), bikaba byagutera guhora ubona habyimbye.

Mu gihe umutima ukora nabi, kandi bituma impyiko zitabasha gukora neza ngo zisohore imyanda n’umunyu mwinshi (sodium) bikaba byatera kubyimba ku ngingo zihera ku mubiri (ibiganza n’ibirenge).
Iyo kubyimba ibirenge biterwa n’umutima ukora nabi biba biherekejwe n’ibindi bimenyetso nko kunanirwa cyane, guhumeka insigane n’ibindi.

5. Guhumeka insigane

Kimwe mu bimenyetso bikunze kwigaragaza ku ndwara z’umutima ni uguhumeka insigane. Iyo umutima udashobora gutera neza, amaraso yo mu migarura (veins) ndetse n’andi matembabuzi ashobora kubamo menshi nuko agatangira kugana mu bihaha, bigatuma utabasha guhumeka neza.
Ugomba kwitondera cyane no kwihutira kugana kwa muganga, mu gihe uhumeka insigane nka nyuma yo gukora urugendo cg sport.

6. Kumva uko umutima utera

Ubusanzwe ntugomba kumva ijwi ry’umutima utera. Nutangira kuryumva uzamenye ko hari ikibazo, wihutire kugana kwa muganga.
Iyo wumva uko umutima utera, biba bisobanuye ko hari akabazo mu miterere yawo. Bishobora gutera ikibazo gikomeye nyuma ku mikorere y’umutima.

7. Kumva urushye cyane nyuma yo gukora ibyoroheje

Niba nyuma yo gukora urugendo ruto cg akandi karimo kadasaba imbaraga nyinshi, wumva utangiye kuruha cyane, guhumeka insigane, ndetse no kugira ibinya mu maguru bishobora kukuburira ko hari ikitagenda neza ku mutima.
Akenshi ibinya mu maguru byerekana ikibazo mu mijyana y’amaraso (arteries), ishobora kuba yatangiye kuziba bitewe n’ibinure byinshi biba birimo.

Ibindi bimenyetso bishobora kwerekana indwara z’umutima harimo; guhorana ikizungera, umutima utera insigane, kubira ibyuya cyane ndetse n’igogorwa ritagenda neza.
Ibi bimenyetso byose ntugomba kubyirengagiza, ahubwo ugomba kwihutira kugana kwa muganga ukisuzumisha hakiri kare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button