Ubuzima

Ibintu 10 wamenya kuri shisha ikunzwe na benshi muri iyi minsi

Shisha, si izina wumvise ahari bwa mbere mu matwi yawe, kuko kugeza ubu imaze kuba ikintu kigezweho cyane cyane mu rubyiruko rukunda ibigezweho bijyanye no kwidagadura, gusohoka, kubyina, aho ukunze gusanga basangira iki kintu kitari ikinyobwa, ntikibe ikiribwa, ntikibe n’itabi, gusa cyitwa

Abenshi nubwo bayinywa nyamara ntibazi cyangwa bibeshya ku biyigize niyo mpamvu muri iyi nkuru dushaka kugusobanurira ibiyerekeye.

Shisha inyobwa hatumurwa umwotsi uba uturuka mu ruhombo rucometse mu gicupa. Icyo gicupa kiba kirimo imvange y’ibintu binyuranye, akenshi biba ari ibishishwa cyangwa ibisigazwa by’imbuto, ukaba uhitamo bitewe n’impumuro wifuza. Hakunze gukoreshwa pome, watermelon, cappuccino, ibishishwa by’imineke, za chocolate n’ibindi.

Ibi bikongezwa n’ikara riba ririmo nuko bikarekura umwotsi, ari wo unyura muri rwa ruhombo ushyira ku munwa ugakurura.

  1. Shisha ikora bimwe nk’itabi

Waba ari wowe uri kuyitumura cyangwa abo uyitumurira iruhande, uwo mwotsi wayo wangiza ibihaha nkuko bikorwa n’umwotsi w’itabi

  1. Muri shisha harimo uburozi bwa CO (carbon monoxide)

Ndetse ubu burozi ubushakashatsi bwagaragaje ko buba ari bwinshi kurenza ububa mu gutumura isigara. Ubu burozi ni bubi ku bihaha kuko butuma umubiri utakira umwuka wa oxygen uhagije bityo ingaruka zikaba kubura ingufu mu mubiri, no mu bwonko by’umwihariko

3. Harimo ibitera kanseri

Kuyinywa byongera muri wowe uburozi bwa nicotine, tar, CO, cobalt, plomb byose bikaba ari ibyangiza uturemangingo tukugize, bigatera kanseri.

4. Itera ububata

Nkuko kunywa itabi bibata umuntu ku buryo kurireka biba ikibazo, ni kimwe no kuri shisha kuko uburozi bwa nicotine butera ububata buba mu itabi ni nabwo buyigize. Ubu burozi butuma habaho irekurwa rya dopamine, uyu ukaba umusemburo utuma wumva ufite akanyamuneza. Nubwo bamwe bashobora kuyisimbuza itabi, nyamara na yo itera ububata nk’ubuterwa n’itabi.

5. Ikara rikoreshwamo ryongera ibyago byo kurwara.

Kugirango uriya mwotsi uboneke, hakoreshwa ikara riba ryaka, rigatwika ibintu bikiri bibisi. Ibyo byose bituma muri wa mwotsi utumura hagendamo ibinyabutabire byinshi bibi, byose bikaba byongera ibyago byo kurwara indwara zinyuranye cyane cyane izo mu buhumekero na za kanseri.

6. Kwangiza ibice by’umubiri.

Uretse kuba umwotsi utera uburwayi, unangiza inyama zo mu nda cyane cyane umutima n’ ibihaha. Ibi nubwo bidahita bigaragara ako kanya nyamara buhoro buhoro bigenda byangirika.

7. Kunywa shisha byongera umwotsi kurenza itabi

Akenshi usanga umunywi wayo ayikurura hagati y’iminota 20 na 80. Umwotsi aba akuruye ungana n’uw’amasigara 100. Birazwi ko abanywi b’itabi abanywa amasigara 100 ku munsi niba bariho ni mbarwa byumvikane ko ku mwotsi, ari yo mbi kurenza itabi

8. Muri shisha habamo n’itabi.

Nubwo abenshi batabizi ariko haba harimo itabi. Itabi rikunze gukoreshwamo ni iryitwa Maassel, gusa kubera impumuro riba rifite ntiwatahura ko ari ryo.

9. Itera ibibazo umwana uri mu nda

Kuyinywa utwite bigira ingaruka ku mwana uri mu nda zo kuvuka adafite ibiro bihagije, n’ibindi bibazo binyuranye umwana ashobora kuvukana

10. Kunywa shisha bikwirakwiza indwara

Kubera ko inyobwaho n’abantu benshi ku muheha umwe, yafasha mu gukwirakwiza indwara zinyuranye nk’igituntu, hepatite, n’izindi ndwara zinyuranye zandurira mu mwuka .

Benshi banywa shisha kuko bazi ko nta ngaruka mbi itera ku buzima. Nyamara kandi haba uyinywa kimwe n’uwo bayinywera iruhande bose umwotsi wayo ubagiraho ingaruka zinyuranye nkuko tumaze kubibona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button