Ibintu 7 bigaragaza urukundo rudafite ahazaza
Kuba mu rukundo n’uwo wihebeye ni byiza, gusa biba byiza iyo urukundo rwanyu rufite ahazaza. Ni nayo mpamvu umuntu wese ururimo agomba kumenya ibiranga urukundo rufite ahazaza kugira ngo bimufashe kumenya uko abyitwaramo.
Niba ufite umukunzi ariko ukaba ugishidikanya ku hazaza hanyu, urubuga Elcrema rutanga inama ku rukundo rwagaragaje ibintu 7 byakwereka ko urwo urimo rudafite ahazaza:
1.Ntiwizera umukunzi wawe/Ntumwiyumvamo
Icyizere no kwiyumvanamo hagati y’abakundana ni ibintu by’ingenzi cyane mu rukundo. Kuba rero utazi neza niba umukunzi wawe agukunda by’ukuri, kuba utazi neza uko agufata, kuba ushidikanya niba ari wowe wenyine akunda, n’ibindi bisa nabyo, bishobora kukwereka ko urukundo mukundana rudafashije.
2.Nawe ubwawe ntuzi niba ukunda umukunzi wawe
Hari igihe bibaho ko umusore cyangwa umukobwa yibaza niba amarangamutima agaragariza mugenzi we ari urukundo cyangwa ari agahararo bikamuyobera. Niba rero nawe ubwawe utazi ibyo urimo ni uko urukundo mukundana rudafatika.
3.Nta bihe byiza mugirana
3.Nta bihe byiza mugirana
Biragoye ko abantu bakundana urukundo rudafatika bagirana ibihe byiza. Aha bisobanura bya bihe bitibagirana, wicara ukibuka ukumva uhise ukumbura umukunzi wawe, bya bihe bituma urukundo rwanyu rurushaho kugira ingufu.
4. Kuvugana gake/kubonana inshuro nke zishoboka
Mu bintu biranga urukundo nyarukundo, kuvugana no kumenya uko mugenzi wawe ameze ni ingenzi. Mu ndimi z’amahanga ni byo bita ‘communication’. Niba rero mutagira igihe gihoraho cyo kuganira no kumenya amakuru ya buri umwe, urukundo rwanyu tangira urugireho amakenga.
Ntiwambwira uburyo bwakwira cyangwa igihe runaka kigashira utazi amakuru n’uko umukunzi wawe amerewe ngo nurangiza unyemeze uburyo icyo murimo ari urukundo.
Hambere iterambere ritaraza ni bwo byagoranaga ariko nabwo abakundana bohererezanyaga amabaruwa cyangwa bagasurana uko babishobojwe.
Kuri ubu communication yaroroshye ku buryo bitagoranye kurara umenye uko umukunzi yiriwe yemwe mukaba mwagirana n’ikiganiro n’ubwo mutandukanyijwe n’intera ndende. Niba biba
rimwe na rimwe, harimo ikibazo.
5.Guhora mushwana
Kutumvikana mu rukundo cyangwa mu mubano ni ibintu bibaho kandi nta kabuza bigomba kubaho kuko ntabwo iteka abantu bahuza byose. Ikigaragaza ko muri mu rukundo nyarukundo ni uko iyo hari icyo mutumvikanyeho cyangwa hari aho mugonganye, mugira uko mukemura ibibazo vuba kandi mu mutuzo.
Ariko niba wowe n’umukunzi wawe muhora mushwana bihoraho kandi bikagorana kwiyunga ni uko urukundo rwanyu rudafatika.
Niba ufite umusore cyangwa umukobwa mukundana, uyu munsi urukundo rukaba rushyushye ariko ejo rukazima kandi iteka mugapfa udukosa duto, menya ko urukundo rwanyu ntaho rugana. Binabayeho mukabana, urugo rwanyu ntirwazamara kabiri cyangwa mukajya muhora mu ntonganya.
6.Nta hazaza
6.Nta hazaza
Urukundo rufatika rugira icyerekezo n’intego. Abantu bakundana urukundo nyarukundo bagaragarizanya amarangamurima nta mbereka, hejuru y’uko bakundana, baba bafitanye ubushuti bufatika. Mu gihe mu rukundo rudafatika abakundana bagaragarizanya amarangamutima gake gashoboka, nta hazaza, nta ntego bafite cyangwa icyerekezo cy’urukundo rwabo.
7.Umukunzi wawe si byose kuri wowe
Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza urukundo rudafatika. Ubusanzwe umuntu ukunda by’ukuri aba ari byose kuri wowe, asobanura byinshi mu buzima bwawe. Ni ha handi wumva mutatandukana ndetse ko bibayeho byakuvuna umutima.