Ubuzima

Ibintu bine by’ingenzi byafasha abakobwa babaswe n’itabi kurireka

Kunywa itabi ni kimwe mu bintu abantu bafata kikabagiraho ingaruka, bagapfa imbura gihe kuko kwangirika kw’imyanya y’ubuhumenkero biganisha ku rupfu.

Health Effectitangaza ko kunywa itabi bitera kanseri, indwara z’umutima, inkorora idakira, indwara z’ibihaha, diyabete, n’indwara zidakira zifata ibihaha ( COPD ). 

Kunywa itabi kandi byongera ibyago byo kurwara igituntu, indwara zimwe na zimwe z’amaso, hamwe n’ibibazo byo koroshya ubudahangarwa  bw’umubiri, n’indwara abakuze bakunze kwita harimo rubagimpande.

Mu myaka ya kera abakurambere bakundaga kunywa itabi ariko bikaba ikibazo gikomeye kubona rinyobwa n’igitsinagore. Uko imyaka iba myinshi ni ko ibyaha byiyongerea ndetse n’abana bato bakabyirohamo.

Umukobwa yabaga afite agaciro kadakwiye kwangirizwa ndetse atinya ko yaseba igihe cyose avuzwe nabi, byagera ku kunywa itabi bose bagaterera hejuru. Bikunze kuvugwa ko igitsinagore ari abanyambaraga ku buryo icyo bagiyemo bagikora ku rwego ruhanitse.

Urubyiruko rwo muri iki kinyejana rwibasiwe no gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse benshi basigaye bafatwa n’indwara z’ibihaha cyangwa iz’ubuhumekero kubera kunywa amatabi

Biroroha kureka gukoresha ibiyobyabwenge igihe watangiye gutekereza kure,ndetse bigakomera igihe ukomeje kumva ko umutuzo wawe wose uboneka kubera wabifashe.

Abakobwa babaswe no kunywa itabi kandi bifuza kubireka bakwiye gukurikiza aya mabwiriza nk’uko bitangazwa na Tabaccofree.org

  1. Emera ko unywa ryinshi kandi ko rikwangiriza: Abantu benshi bakunze kwisobanura bavuga ko agatabi bafata ari gake ntacyo gatwaye kandi ko nta kibi kabakoresha mu rwego rwo kumva baguma kurikoresha.

Iyo wifuza guhindura imico mibi ikuranga ukwiye kubanza kwemera ko ihari, ukayiha uburemere kandi ukemera ko yangiriza wowe w’imbere n’inyuma ndetse n’abakuzengurutse.

  1. Emera ko warihagarika bigakunda: Benshi bamenya ko itabi ari ribi ariko bakavuga ko bamaze kugera kure ku buryo kurihagarika bitabashobokera. Gushaka ni ugushobora kandi abarihagaritse bose bakarishobora ni abantu nk’abandi.
  2. Kwikunda no kugira intego z’igihe kirekire biri mu bintu bituma imyanzuro ya buri munsi ifatwa iba myiza. Byose bitangirira mu kugerageza, niyo byagorana cyangwa bigatinda, bigera igihe bigakunda.

    1. Menya ko kubaho ari umusanzu ukomeye: Abakobwa benshi bakunze kwishora mu kunywa ibiyobyabwenge byinshi birimo n’amayoga maze bakavuga ko kubaho kwabo no gupfa kwabo ntawe bireba.

    Hari abantu benshi bavukira mu buzima bushariye bakamera nk’abamaze gupfa cyangwa bakumva babyifuza, nyamara ntamuntu ukwiye kwiyahura, ahubwo ahahise wahahinduramo ejo heza.

    1. Ishyire mu mwanya w’umubyeyi :Igitsinagore kiremanywe impuhwe zakataraboneka, ku buryo iyo batekereje ko bazaba ababyeyi bashobora guhangayikira abana batarabyara.

    Ibone nkaho uri umubyeyi w’ahazaza, maze utekereze ishusho yawe niba isobanura umubyeyi muzima bitume uharanira kubaka ahazaza heza hazarema umuryango ukomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button