Ibiribwa udakwiye kurya mbere yo kuryama
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko kurya ubwoko bumwe na bumwe bwibiryo nijoro ntufate umwanya uhagije mbere yo kuryama ngo igogora ribanze ribe bishobora kugira ingaruka zitari nziza kumubiri wumuntu. Aha twavugamo nko kudasinzira neza cg kubura ibitotsi burundu.
Zimwe mungaruka kurya ibiryo bya nijoro utinze bishobora gutera umuntu harimo nko kuba igifu kidakora igogora neza iyo umuntu asinziriye ndetse rimwe na rimwe bishobora gutera umuntu indwara yigifu ndetse no kugira umubyibuho ukabije.
Nubwo kurya amasaha yakuze ari bibi muri rusange ariko hari ubwoko bwibiribwa byo biba bibi cyane kubirya usigaranye igihe gito ngo uryame . Uyu munsi twabakusanyirije bimwe mu biribwa umuntu usigaje amasaha macye ngo aryame agomba kwirinda kurya .
1. Ibintu birimo isukari nyinshi
kimwe mubintu umuntu ushaka gusinzira neza agomba kwirinda mbere yuko ajya kuryama nukurya ibintu bifite isukari nyinshi nkibisuguti , Bombo ,Shokola nibindi kuko nkuko mubizi umubiri wacu ufite ubushobozi bwo gufata isukari ukawuhinduramo ingufu(Imbaraga) nukuvuga ko iyo ufashe ibintu bikundahaye kwisukari umubiri uhita wumva ko ucyeneye imbaraga aho kohereza umusemburo utuma umuntu asinzira. turanabizi twese ko Isukari nyinshi mugihe umuntu adakora siporo ari imwe mumpamvu zitera indwara yumubyibuho ukabije.
2. Inyama zatunganyirijwe mu nganda
Abantu benshi bakunda kurya inyama zatunganyirijwe munganda kuko biborohera kuzitegura kurusha izisanzwe, Izi nyama rero zigira ingaruka kumubiri wumuntu kuko ziba zikoranye umunyu mwinshi ukaba utera umuvuduko wamaraso ndetse izo nyama haba harimo nibindi binyabutabire bigenda byangiza ubuzima bwumuntu gahoro gahoro.
Ikigo cyo mubufaransa gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa cyitwa ‘Anses’ cyakoze ubushakashatsi kungaruka inyama zatunganyirijwe munganda zishobora gutera aho cyasanze izi nyama zishobora gutera indwara ya kanseri cyangwa umubyibuho ukabije cyane mugihe umuntu azirya kenshi mbere yo kuryama.
3. Ifiriti
Ifiriti nubwo ari imwe mumafunguro abantu bakunda kurya izwiho kugira amavuta menshi ashobora gutera abakunzi bayo kwibasirwa numubyibuho ukabije cg indwara zumutima. ifiriti kandi zizwiho kuba ziba zikomeye kuburyo kuzirya mbere yo kuryama zishobora kugora igifu bigatuma igogora ritinda ibi nabyo bikaba byaviramo uwariye ifiriti kudasinzira neza.
4. Imbuto zikungahaye kuri Vitamin C
Imbuto zikungahaye kuri Vitamin C ni ingirakamaro kuko zongerera umubiri ubudahangarwa ndetse zikanaba zongerera umubiri ubutare bwa Fer.
nubwo Vitamin C ari ingirakamaro ariko imbuto nyinshi zikungahaye kuriyi vitamin zisanzwamo isukari nyinshi ndetse zikagira namazi menshi ashobora gutuma uwaziriye adasinzira neza kubera ko ashobora gukanguka kenshi ajya mubwiherero. Zimwe mumbuto zikungahaye kuri Vitamin C harimo imyembe, ipapayi, amacunga, watermelon , Indimun’izindi.
5. Fromage
Fromage izwiho kuba ifite amavuta menshi abahanga bakaba bavuga ko kuyirya mbere yo kuryama bishobora gutuma igogora rigenda gahoro cyane hahandi umuntu ashobora no kurwara impatwe . Amavuta menshi yo muri Fromage kandi ashobora gutera abantu indwara yamenyo ndetse numubyibuho ukabije.
Abahanga bavuga ko byaba byiza abantu bitoje kurya ibyanijoro hakiri kare kugirango baze kujya kuryama igogorwa ryarangiye. ni byiza kandi kwitoza gusukura amenyo buri uko umaze kurya kuko bituma amenyo ahorana isuku bikayarinda indwara.