Ubuzima

Ibyingenzi byagufasha kugabanya umuvuduko w’amaraso nta miti ukoresheje

Niba ufite umuvuduko ukabije w’amaraso, ushobora kuba wibaza niba imiti ariyo ukeneye cyane kugirango icyo kibazo kigabanuke. Ariko imibereho igira uruhare runini mu kuvura umuvuduko ukabije w’amaraso. Kugenzura umuvuduko w’amaraso hamwe n’ubuzima buzira umuze bishobora kukurinda, gutinza cyangwa kugabanya icyifuzo cyo kwifashisha imiti.

Niba wibazaga icyagufasha kugabanya ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, hano hari inama 10 z’ubuzima zishobora kugufasha hamwe n’urubuga myoclonic.org:

1. Gutakaza ibiro byinshi no kwita ku ngano y’inda yawe

Umuvuduko w’amaraso ukunze kwiyongera uko ibiro byiyongera. Kugira umubyibuho ukabije nabyo birashobora gutera guhumeka nabi mu gihe uryamye, bikongera umuvuduko w’amaraso nk’uko bitangazwa n’ububuga rwa myoclonic.org.

Kugabanya ibiro, ni imwe mu nama zitanga impinduka zifatika mu rugendo rwo kugenzura umuvuduko w’amaraso. Niba ufite ibiro byinshi cyangwa ufite umubyibuho ukabije, gutakaza ibiro bike bishobora kugabanya umuvuduko w’amaraso.

Na none kandi, ingano y’inda yawe ni ingenzi. Kugira ibiro byinshi ku nda nabyo bishobora kongera ibyago by’umuvuduko ukabije w’amaraso.

2. Gukora imyitozo buri gihe

Imyitozo ngororangingo isanzwe ishobora kugabanya umuvuduko ukabije wamaraso kuri mm 5 kugeza 8 mm Hg. Ni ngombwa gukomeza gukora imyitozo kugira ngo umuvuduko w’amaraso ntukomeze kuzamuka. Mu ntego rusange za buri munsi, shyiramo byibuze iminota 30 y’imyitozo ngororamubiri igereranije. Imyitozo ngororamubiri ishobora kandi gufasha kwirinda ko umuvuduko w’amaraso wahinduka umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension). Ku bafite hypertension, imyitozo ngororamubiri isanzwe ishobora kugarura umuvuduko w’amaraso ku rwego rwiza.

Ingero zimwe z’imyitozo ngororamubiri ishobora kugufasha kugabanya umuvuduko w’amaraso harimo kugenda, kwiruka, gusiganwa ku magare, koga cyangwa kubyina.

3. Kurya indyo yuzuye

Kurya indyo ikungahaye ku binyampeke, imbuto, imboga n’ibikomoka ku mata hamwe na cholesterol bishobora kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso kugera kuri mm 11 Hg. Kurya indyo ikungahaye kuri potasiyumu bishobora kugabanya ingaruka z’umunyu (sodium) ku muvuduko w’amaraso. Inkomoko nziza ya potasiyumu ni ibiryo nk’imbuto n’imboga, kuruta ibindi.

  1. Kugabanya umunyu (sodium) mu mirire yawe

Hamwe no kugabanyaho gato kuri sodium mu mirire yawe bishobora gusigasira ubuzima bwiza bw’umutima bikanagabanya kandi umuvuduko ukabije w’amaraso kuva kuri mm 5 kugeza kuri 6 Hg.

Ingaruka zo gufata Sodium ku muvuduko wamaraso ziratandukanye bitewe n’imiterere y’ubuzima bwawe. Muri rusange, gerageza kugabanya sodium kuri miligarama 2,300 (mg) ku munsi cyangwa munsi yayo. Kuko usanga gufata sodium yo hasi ya 1.500 mg ku munsi cyangwa munsi yayo biba byiza cyane cyane ku bantu benshi bakuze. Ni ingenzi ku buzima kwirinda kongera umunyu mubisi mu biryo.

5. Kugabanya inzoga

Kugabanya inzoga nibura kugera ku icupa rimwe ku munsi ku bagore cyangwa amacupa abiri ku munsi ku bagabo bishobora gufasha kugabanya umuvuduko w’amaraso kuri mm 4 Hg. Kunywa inzoga nyinshi bishobora kuzamura umuvuduko w’amaraso ku kigero cyo hejuru. Inzoga zishobora kandi kugabanya kubangamira imikorere y’imiti y’umuvuduko w’amaraso mu gihe uri kuyifata.

  1. Kureka itabi

Kunywa itabi byongera umuvuduko w’amaraso. Kureka itabi bifasha kuwugabanya. Ibi bigabanya kandi ibyago by’indwara z’umutima, bikagufasha kugira ubuzima bwiza muri rusange, biganisha ku kubaho igihe kirekire.

7. Gusinzira neza mu ijoro

Gusinzira nabi: Gusinzira amasaha atarenze atandatu buri joro ibyumweru byinshi bishobora kugira uruhare mu kuzamura umuvuduko w’amaraso. Ibibazo byinshi bishobora guhungabanya ibitotsi, harimo gusinzira nabi, no kudasinzira muri rusange. Niba ufite ikibazo cyo kudasinzira neza, gana muganga ubundi agufashe kumenya no kuvura icyo kibazo hakiri kare, kandi gukurikiza inama azaguha bizagufasha kurushaho.

  1. Kugabanya imihangayiko

Guhangayika igihe kirekire (karande) bishobora gutera umuvuduko ukabije w’amaraso. Ubushakashatsi burakenewe cyane ku kamaro k’uburyo bwifashishwa mu kugabanya imihangayiko kugira ngo umenye niba bushobora kugabanya umuvuduko w’amaraso. Ibitera guhangayika harimo akazi, umuryango, ubukungu cyangwa uburwayi, n’ibindi. Gerageza ibi bikurikira kugira ngo ugabanye guhangayika: irinde kugerageza ibintu byinshi, shyira umutima ku bintu ubona ushobora gukora, shaka umwanya wishime kandi uruhuke.

9. Kurikiranira umuvuduko wawe w’amaraso mu rugo iwawe kandi wisuzyume buri gihe

Gukurikirana aho umuvuduko wawe w’amaraso uhagaze kandi buri gihe bizagufasha kemenya aho wongera imbaraga cyangwa aho wakosora kugira ngo wirinde ko wazamuka. Mbere yo gutangira iyo gahunda, ni ingenzi kubanza kuvugisha muganga kugira ngo akugire inama z’uko uzabigenza.

10. Shaka ubufasha

Ubufasha bw’umuryango n’inshuti ni ingenzi ku buzima bwiza. Bashobora kugutera umwete yo kwiyitaho, bakagutwara kwa muganga igihe bibaye ngombwa cyangwa bakifatanya nawe muri gahunda y’imyitozo kugirango umuvuduko w’amaraso ugabanuke.

  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button