Ubuzima

Isura nshya ya Stade Amahoro ivuguruye yakira ibihumbi 40 itwikiriye hose imirimo igiye gutangira vuba

Imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro itegereje ko ibigo bigikoreramo bibanza kwimurwa imirimo igatangira

Stade Amahoro yari isanzwe yakira abasaga ibihumbi 23 birengaho igiye kuvugururwa ijye yakira ibihumbi 40 ndetse akarusho nuko izaba itwikiriye hose.

Imirimo yo kuvugurura iyi stade iba yaratangiranye n’intangiriro z’uku kwezi ku Gushyingo, MINISPOC yari yatanze tariki ya 20 Ukwakira kuba abakoreramo bose bavuyemo kugira ngo itangire kuvugururwa, gusa bamwe basa nabagowe kubona aho bimukira ari nayo mpamvu imirimo yo kuyivugurura itaratangira biteganyijwe ko abantu bose bafite ibiro nibamara kubonerwa aho gukorera imirimo aribwo izatangira.

Igishushanyo mbonera cya stade Amahoro ivuguruye

Si Stade Amahoro gusa izavugururwa kuko na Stade nto izwi nka Petit Stade nayo izavugururwa hakiyongeraho ikibuga cy’umupira wamaguru kizubakwa ahasanzwe higishirizwa imodoka inyuma nubundi ya Stade Amahoro.

Dore nguko agace kahariwe imikino kazaba kameze nyuma yo kuvugururwa

Inshingano zo kuvugurura iyi stade zikaba zarahawe kompanyi yo muri Turikiya ya Summa ari yo yanubatse Kigali Arena, biteganyijwe ko iyi Stade izatahwa mu mpenshyi ya 2020.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button