Imyidagaduro

Itsinda rya Charly na Nina ryamaze gusenyuka burundu

Abanyarwanda bakunze guca umugani ngo burya nta nduru ivugira ubusa ku musozi, rya tsinda ry’abakobwa babiri Charly na Nina mwakunze muri benshi mu ndirimbo zitandukanye byavugwaga ko ryasenyutse, ryamaze gutandukana mu buryo bwa burundu.

Hashize igihe kitari gito hari amakuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse no binyakamakuru, yavugaga ko itsinda ry’abakobwa babiri aribo Muhoza Fatuma wiyise Nina ndetse na Rulinda Charlotte wiyise Charly batandukanye gusa nta gihamya cyari gihari kibigaragaza, kuri ubu amakuru ahari aravuga ko ibyabo byamaze kurangira burundu buri wese agiye gutangira umuziki ku giti cye.

Amakuru avuga ko bariya bakobwa bombi Charly na Nina batagihuza nkuko bahoze bahuza bagikorana neza, kuko ngo buri wese asigaye yifatira gahunda ze atamenyesheje undi mu bijyanye n’akazi kabo, aho usanga bahabwa gahunda z’akazi ariko bikarangira umwe atabonetse ngo bakore akazi bahawe.

Uwahaye amakuru igihe dukesha iyi nkuru, yavuze ko aba bakobwa batakiri kumwe nk’itsinda ngo kuko uwitwa Charly asigaye yikorera ibikorwa wenyine atabanje kubwira Nina basanzwe bakorana ndetse ngo bahabwa akazi ko gukora ariko uwitwa Charly ntabashe kuza ngo bagakore nkuko bari bsanzwe babigenza.

Itsinda rya Charly na Nina ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Face to Face, Indoro, Owooma, Zahabu, Komeza unyirebere, Agatege ndetse na I do bakoranye na Bebe Cool hamwe n’izindi nyinshi.

Amakuru aravuga ko nyuma y’igihe kigera ku mwaka urenga badashobora kwerura ngo bashyire hanze ukuri kujyanye n’ibibazo bari bafitanye, uwaduhaye amakuru igihe yatangaje ko iri tsinda rya Charly na Nina bigaragara ko bamaze gutandukana buri wese yatangiye gupanga uko azakora umuziki ku wenyine.

Related Articles

Back to top button