Umwaka w’imfabusa ku ikipe ya Arsenal nyuma yo gusezererwa muri Europa League
Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza, yaraye isezerewe mu mikino ya ½ cya Europa League n’ikipe ya Villarreal yo mu gihugu cya Espagne nyuma yo kunanirwa gutsindira mu rugo.
Ni mu mukino waraye ubaye ku mugoroba wejo tariki ya 6 Gicurasi 2021, aho ikipe ya Arsenal yari yakiriye ikipe ya Villarreal kuri Emirates Stadium mu mukino wo kwishyura wa ½ mu mikino ya Europa League, ni umukino waje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa mu gihe umukino ubanza ikipe ya Villarreal yari yatsinze ikipe ya Arsenal ibitego 2-1.
Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Villarreal yo mu gihugu cya Espagne itozwa n’umutoza Unai Emery wahoze atoza ikipe ya Arsenal yahise ibona itike iyerekeza ku mukino wa nyuma wa Europa League, aho igomba kuzahuramo n’ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’Ubwongereza yabonye itike imaze gusezerera ikipe ya AS Roma yo mu gihugu cy’Ubutaliyani.
Ikipe ya Arsenal igiye kugira umwaka w’imfabusa nyuma yo kuva mu irushanwa rya Europa League yari yizeyemo ko ishobora kuba yakwegukana bikazayifasha kuzitabira imikino ya UEFA Champions League umwaka utaha, kuko mu makipe ane azitabira iri rushanwa yo mu gihugu cy’Ubwongereza iyi kipe ntabwo bishoboka ko izayagaragaramo bitewe n’umwanya iriho kandi bikaba bigoye cyane ko yaza muri ayo makipe ane.
Ntabwo aribyo byonyine kuko biragoye cyane kugirango ikipe ya Arsenal izabashe no kwitabira imikino ya Europa League kuko kugeza ubu ihagaze ku mwanya wa 9 n’amanota 49 kandi ubusanzwe iyi mikino yitabirwa n’ikipe ya 5 na 6. Ikindi kandi iyi kipe nta kindi gikombe na kimwe isigayemo mu gikinirwa mu gihugu cy’ubwongereza kuko yamaze kubisezererwamo byose.
Ibi bikaba bivuze ko iyi kipe ya Arsenal itozwa n’umutoza Mikel Arteta ukomoka mu gihugu cya Espagne, uyu mwaka wose w’imikino ugiye kuyibera imfabusa kuko nta gikombe na kimwe yegukanye ndetse ikaba ifite n’amahirwe abarirwa ku ntoki yo kuzabasha kwitabira imikino yo ku mugabane w’iburayi, ibi bishobora kuzatuma habaho impinduka zikomeye muri iyi kipe haba mu bakinnyi ndetse no mu batoza.
Nkuko amakuru amaze iminsi acicikana, nuko abafana b’ikipe ya Arsenal bakomeje gusaba abaherwe bafite iyi kipe mu maboko aribo umuryango wa Stan Kroenke ko bakwiye kurekura iyi kipe igafatwa n’abandi ndetse hakaba hari umuherewe ufite urubuga rwa Sportify watangaje ko yiteguye kugura iyi kipe abifashijwemo n’abakinnyi bahoze bakinira iyi kipe barimo Thiery Henry.