Amakuru

RIB yataye muri yombi abantu 5 bashinjwa kwambura abantu amafaranga bakoresheje Youtube

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batanu barimo umugore umwe, aho bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imbuga nkoranyambaga bakambura abantu babanje kubashuka.

Nkuko itangazo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzaha (RIB) rwashyize hanze babinyuje ku rubuga nkoranyambaga rwabo rwa twitter, bavuze ko bamaze guta muri yombi abantu batanu bashinjwa gukoresha urubuga rwa Youtube bakamaza imihango y’ubupfumu ndetse bakiyita abapfumu, barangiza bakaka abantu amafaranga bababwira ko bazabavura indwara zidakira, kubura urubyaro, kubafasha kugaruza ibintu byabo biba byibwe n’abajura ndetse n’ibindi byinshi.

Aba bantu batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) barimo uwitwa Nshimiyimana Faustin, Ndayisenga Jean Claude, Bihoyiki, Tuyishime Dieudonné ndetse n’umugore witwa Nikuze Emerithe, aho bose uko ari batanu bakurikiranyweho biriya byaha twavuze haruguru.

Bimwe mu bikoresho bafatanwe bakoreshaga

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwasabye abaturarwanda kujya babanza gushishoza ndetse bakirinda abantu babashuka bashaka kubiba amafaranga yabo babinyujije mu buryo bwo kubashuka ndetse no kubizeza ibitangaza, bakaba bakomeje basaba abaturage ko mu guhe babonye abantu nkabo bakwiye kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe kugira ngo bafatwe bahanwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button