Lionel Messi akomeje guheka Fc Barcelona ayivana aho rukomeye
Messi uri guhabwa amahirwe yo kwegukana Ballon D'or yaba ari iya gatandatu kuruhande rwe
Umunya Argentine Lionel Andeas Messi akomeje kwereka isi ko arumukinnyi w’akataraboneka afasha ikipe ye ya FC Barcelona gutsinda mumikino itandukanye. Kuri icyi cyumweru afashije ikipe ya Barcelona gutsindira Atletico Madrid iwayo kuri Sitade Wanda Metropolitano iherereye mumugi wa Madrid umurwa mukuru wa Esipanye (Spain) igitego kimwe kubusa, nigitego yatsinze kumunota wa mirongo inani na gatandatu 86′ kumupira yamanukanye agahereza mugenzi we Suarez nawe akamusubiza neza agahita arekura ishoti rikomeye mwizamu ryari ririnzwe na Oblak, igitego birangira aruko biheshe Fc Barcelona kwisubiza umwanya wambere namanota 31. Uyu mwanya wari witijwe na Real Madrid yo yari yatsinze umukino wayo ejo hashize.
Uyu mugabo wumunya Argentine akaba ariwe uri guhabwa amahirwe yo kwegukana Ballon D’or itangwa n’ikinyamakuru cy’imikino gikorera mubu Faransa (France) kitwa France Football, icyi gihembo kikaba kizatangwa muminsi yavuba.