Ubuzima

Menya akamaro ko gukora siporo mu gitondo ku buzima bwawe

Abantu benshi muri iki gihe bigaragara ko bakora cyane mu masaha ya nyuma ya saa sita na nimugoroba. Nubwo bamwe bagerageza kubyuka mu gitondo kugira ngo bakore siporo, usanga birangira bahisemo kubanza gukora izindi gahunda zabo za siporo zikaza nyuma. Impamvu iri inyuma y’ibi, ni uko abantu benshi batekereza ko bafite umwanya uhagije ku munsi.

Ubushakashatsi bwerekana ko hari inyungu nyinshi zingenzi ushobora kubonera mu myitozo ngororamubiri ya mugitondo udashobora kubona mu yandi masaha y’munsi. Uko waba umeze kose, ni ngombwa kongera gahunda siporo za mu gitondo muri gahunda zawe z’umunsi kubera izi mpamvu zikurikira:

1. Imyitozo ya mugitondo itwika ibinure byinshi

Imyitozo ngororamubiri, muri rusange, ishobora kugufasha gutwika ibinure. Ariko, ntiwari uzi ko imyitozo ya mugitondo igira akamaro kanini mu gutwika karori hamwe n’ibinure birengeje urugero.

Ntabwo igufasha gutwika ibinure gusa, ishobora no kugufasha kugabanya ingaruka zo kurwara diyabete. Byongeye kandi, kwimenyereza imyitozo ngororamubiri mbere yo gufata ifunguro rya mu gitondo, nabwo ni uburyo bwiza bwafasha umuntu ushaka kugabanya ibiro.

2. Bituma ugira uruhu rwiza rutumagaye

Nubwo gukora imyitozo umwanya uwariwo wose wumunsi birashobora kugufasha kugira uruhu rumeze neza, nta kintu nakimwe cyaruta siporo za mu gitondo. Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bakora siporo mu gitondo bafite uruhu rwiza, ruyaga, kandi rusa neza kurusha abakora imyitozo nimugoroba.

Imirasire y’izuba, ubushyuhe, n’umucyo bigaragara ko ari ibintu bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’uruhu rwawe, niyo mpamvu imyitozo igira akamaro ari iya mu gitondo.

3. Bigufasha gusinzira neza nijoro

Imyitozo ya mu gitondo ituma umubiri wawe wirirwana umunaniro mwinshi maze bigatuma uza kubona ibitotsi byimbitse kandi byiza. Na none, imyitozo ya mugitondo ntabwo igira ingaruka gusa ku bitotsi byawe, inagufasha kuruhuka igihe kirekire.

4. Imyitozo ya kare igabanya imihangayiko no kwiheba

Usanga gukora cyane bishobora kugufasha kugabanya imihangayiko no kwiheba. Gukora imyitozo ngororamubiri yawe mu gitondo, bizatanga endorphine cyangwa imisemburo yo kwishima izakubuza guhangayika no kwiheba.

Ku bw’ibyo, uzumva umeze neza umunsi wose nutangira kuzura iyi misemburo. Kandi, bizakugora cyane kumva ucitse intege cyangwa uhangayitse niyo waba wagize umunsi muremure.

6. Byubaka imitsi neza

Iyo ushaka kubaka no kugira imitsi myinshi, ukenera testosterone nyinshi mumubiri wawe. Niyo mpamvu kubyuka mu gitondo ugakora siporo bizagufasha kubaka imitsi kandi neza. Ushobora kumva bikugoye ariko niba ushaka rwose gukora ibintu bituma ugira ubuzima bwiza, gerageza utangire imyitozo ya mu gitondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button