Urukundo

Menya ibintu 7 bitari amafaranga abakobwa babanza kureba ku basore bagiye gukundana

Nikenshi uzumva abantu bavuga ngo abakobwa bakunda amafaranga, abakobwa bakunda ibi n’ibi gusa mbere y’uko umukobwa areba amafaranga umusore atunze hari ibyibanze abanza kurega kuri uwo musore

Dore 7 muri ibyo:

1.Imiterere y’umubiri wawe

Imiterere y’umubiri wawe iba ivuze ikintu kinini kuri we. Abakobwa n’abagore benshi bakunda umusore wubatse umubiri. Bityo rero iyo muhuye yita kureba ibiro byawe n’ingano yawe.

2.Isura

Iki ni igice abakobwa  bakunda kwitaho. Iyo abonye ufite mu maso hakurura atangira kukwiyumvamo kabone n’ubwo waba uri muto muto. Iyo abonye ufite mu maso hagaragara nabi kukwiyumvamo biva kure. Mu bintu yita kureba mu maso harimo ubwanwa, amaso, umusatsi, hamwe n’umunwa.

3.Uko ugaragara

Hano umukobwa areba uko wifata, uko ukora umusatsi, imigaragarire yawe muri rusange. Hano kandi n’imyambarire nayo ayitaho cyane.

4.Icyizere

Ucyivuga ijambo rya mbere riba rihagije guhita icyizere wifitiye kigaragara. Buri mukobwa cyangwa  akururwa n’icyizere yakubonyemo. Iyo abonyeko utiyizera biragoye ko yakwemerera urukundo.

5. Ibiganiro

Igihe utagira ibiganiro ngo abyishimire kukwiyumvamo biba biri kure kabone n’ubwo yaba yanyuzwe na bimwe byavuzwe ruguru. Nta mukobwa wifuza gukundana n’umuntu utabasha kuryoshya ikiganiro.

6.Gusetsa

Abakobwa bakunda umuntu ubaganiriza bakishima bagaseka. Igihe ugira ibiganiro ushobora kumusetsa biroroha kwigarurira umutima we.

7.Inseko

Uburyo useka kuri we abona koko niba uri umwizerwa cyangwa uri indyarya. Iyo akubonamo ko wakwizerwa byoroha kukwiyegurira akagukunda ntacyo yikanga.

Wowe wibwiraga ko umukobwa cyangwa umugore afata igihe kinini akwigaho siko bimeze ahubwo atangira bwa mbere mugihura.

Ibi rero byafasha umusore ugiye kwinjira cyangwa ugiye gushaka umubano n’uko yakwitwara imbere y’umukobwa yabengutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button