Urukundo

Menya ibintu umukobwa yakora akarambana n’umukunzi we mu rukundo

Abakobwa benshi usanga baba baganira n’abagenzi babo babagisha inama y’icyo bakora ngo biyegurire umutima w’abasore baba bakundana , nyamara ntibamenye ko hari inama zihariye zishobora kubafasha ntibabasige

Ibi ni ibintu 5 umukobwa wese yakora bikamufasha kurambana n’umusore yihebeye:

1.Uburyo umusore yiyumva akuri iruhande

Ubundi umukobwa urikumwe n’umusore runaka yirinda gutuma yifunga akaba uwo ariwe. Si byiza kumubuza amahoro ngo yisanishe n’uko wowe ubishaka.Urugero niba akunda gusaragurika, guceceka, guseka cyane, mureke abikore atigengesereye.

2.Kumwumva

Umusore wese yifuza ko umukobwa amwumva, niba hari imishinga runaka ukamwumva ukanamufasha , niba wenda abikubwira avuye nko mu kabari , wimwuka inabi ngo use n’umucyurira ahubwe byiteho wenda igihe cyiba cyizagera ukamubera umuti.

3.Kumushyigikira

Nibyiza ko igihe umukobwa akunda umusore amushyigikira muri byose, niba azanye igitekerezo runaka, ni byiza kumwereka ko muri kumwe ukaba wanamwungura ibitekerezo bityo akubonamo nk’umuntu w’indashyikirwa wamufasha kugera kure mu buzima.

4.Kumuha ukwisanzura

Akenshi abasore usanga bigengesera iyo barikumwe n’abakobwa bakunda kugirango batabanga.Niba hari ingeso runaka afite akazihisha ariko buriya umukobwa mwiza n’uha umusore urwinyagamburire akamwereka ko nta kibazo yamugiraho mu gihe yisanzuye.Urugero umusore ashobora kuba agira akajagari mu rugo, akaba adafura, adakunda kugira isuku n’ibindi.Icyo gihe rero niba unashaka no kubimubazaho nabwo umukwabagura uramureka akishyira akizana.

5.Kumubonera umwanya

Si byiza ko umukobwa ahora mu maso y’umusore runaka bakundana,ariko nanone umuha umwanya mu gihe hari ibintu runaka mushobora kuvugaho, agukumbuye se cyangwa wenda hari ibindi ubona wamusangiza.

Umukobwa rero hagendewe kuri izi ngingo zavuzwe haruguru, ashobora kwibaza ati” Naba ndi umukobwa nyabaki utabuza umusore ibintu runaka bibangamye?Ntabwo twavuze ko utabimubuza mu gihe bibangamye ariko sibyiza kumwibasira cyangwa ukabigira intambara .Wabimubaza mu biganiro bisanzwe kuko hari igihe cyiba ccyizagera ukamwerera imbuto akazahinduka.

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button