Ubuzima

Menya ibiribwa byomora ibikomere n’inguma mu gihe gito

Umubiri ushobora gukomereka, guhura n’inguma cyangwa ibisebe bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko bikavurwa hakoreshejwe bimwe mu biribwa, gukira bikaba mu gihe gito.

Cheshire Medical Center yakiriye abaganga b’inararibonye mu komora, kuvura inkomere no kwita ku barwaye muri ubwo buryo, nyuma bashimangira ko imirire ishobora kwihutisha gukira kw’ibisebe, inguma ziri mu mubiri mu gihe gito bitewe n’iyo ariyo.

Ibisebe cyangwa ibikomere, bishobora kugaragara ku mubiri inyuma, mu gihe ibindi bishobora kutagaragara, cyangwa bamwe bakaba barabazwe ariko mu bice bitagaragarira amaso y’abantu. Gusa gusubirana k’umubiri w’umuntu wakomeretse, bishobora kwihuta cyangwa bigatinda, bitewe n’imirire ye.

Michael Ormont MD wabaye umuganga ubaga kandi akita ku barwayi bafite ibisebe mu gihe cy’imyaka 18, yagize ati “ Kurya neza mu gihe cyo kwivura ibikomere bigufasha gukira vuba no kurwanya imyanda yakwinjira mu gisebe kikaba cyabyara izindi ndwara zikomeye nka kanseri”.

Yakomeje gutangaza ko mu gukiza ibisebe byaba ibigaragara n’ibitagaragara, hakenewe vitamini zirimo proteyine nyinshi, karori (Carolies) zongera imbaraga mu ngingo, amazi menshi mu mubiri, vitamine A, vitamine C, na Zinc.

Bimwe mu biribwa bikungahaye kuri izo ntungamubiri harimo Avoka, ubuki, ubunyobwa, amagi karoti, tungurusumu, imboga rwatsi harimo epinari, imbuto n’ibindi.

Gusa bitewe nuko bamwe bashobora kuba bafite indwara zidakira nka diyabete isaba kurya ibintu warebye ku gipimo cy’isukari n’ibindi, ni byiza kugenzura ibiribwa wakoresha bitabangamira indwara urwaye, binyuze mu nama za muganga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button