Ubuzima

Menya ibyagufasha kuryoherwa n’ubuzima ukiri ingaragu

Abakiri mu buzima bw’ingaragu bamwe bakunze kwita inkunda rubyino kubera amaraso ya gisore, bakenera ibyishimo na mbere yo gushinga ingo zabo.

Inkuru dukesha GlobalEnglishEditing yatangaje ibintu byatuma umuntu yishimira ubuzima bwo kuba akiri ingaragu, inyomoza bamwe bemeza ko ibyishimo biva mu gushyingirwa gusa:

1. Kwigereranya n’ibyishimo by’abashatse

Abantu benshi bashishikazwa no kureba imbuga nkoranyambaza z’abandi bashinze urugo, bakabona amashusho yabo bishimye, bikabatera kumva baracikanwe. Iyo watangiye kumva amabwire avuga ko uzishima washyingiwe, cyangwa ko kuba ingaragu byirukana ibyishimo, bituma wumva wifuje ubuzima bwabo kandi igihe kitaragera. Abashatse kandi bakunze kugira ingeso yo kubwira abakiri bato ko bacikanwe bakwiye gushaka abagore cyangwa abagabo kugira ngo bishime, nyamara bakirengagiza ko hari abaririra mu ngo.

2. Guhangayikishwa n’uwo muzabana

Batangaza ko abantu benshi bicwa no guhangayikishwa n’ahazaza kandi batazi icyo hahatse. Abasore n’inkumi bakunze guhuga mu ntekerezo iyo bageze ku gutekereza ahazaza habo n’abazabakomokaho bakaba batakaza ibyishimo byabo bitewe no guhangayikira ibyo badahita babonera umwanzuro.

3. Kwirengagiza kwiyitaho

Kwiyitaho no kumenya igikwiriye umubiri n’intekerezo byawe, ni bimwe mu bituma wikunda ugahorana umunezero, Igihe cyose umuntu ahora agendana n’ibigezweho, agahorana umucyo ku mubiri no ku mutima bimuzanira ibyishimo mu mutima. Ubugaragu ni kimwe mu bice by’ubuzima bikorana no gusa neza ndetse no kwiyitaho mu buryo buhoraho.

4. Kwirengangiza inkundo zakubabaje

Abantu benshi bakiri mu bugaragu batindana ibikomere by’inkundo babayemo bakazikomerekeramo bityo kongera gukunda bikabagora. Iyo wirengagije ibyakubabaje ugatinda ku byagushimishije birakorohera gutekereza ibyiza no kujya mu rundi rukundo byoroshye. Igihe umuntu abangamirwa n’ahashize biramuvuna kunezerwa bikamutera kwibaza niba ahazaza ashobora kwishima, yagendera ku bibi yabonye akaba yatakaza icizere. Igihe wifuza kwishima mu bihe byo kuba ukiri ingaragu, irengagize ibibi n’inkundo mbi wanyuzemo ureme ibihe byiza biryoshye.

5. Kwishingikiriza ku byishimo by’abandi

Kwishingikiriza ku byishimo by’abandi bisa no kutamenya icyo ushaka, kuko nta wundi waguha ibyishimo wowe ubwawe utishimye cyangwa utabikeneye. Kwishingikiriza ku byishimo byabo birimo kubanezeza ufata imyanzuro bashaka wowe utayishaka nta nicyo ikumariye, nibindi nk’ibyo.

Iki kinyamakuru kivuga ko umuntu wifuza kwishima atarindiriye kubanza gushing urugo cyangwa kugengwa n’uwo ari we wese, akwiriye gukora ibimushimishije bitamwangiriza ahazaza he n’ubuzima. Ibyishimo bishobora kuza mu mutima w’umuntu wese ubihisemo hatagendewe ku kuba ari ingaragu, yarashatse, akize, akenney cyangwa izindi mpamvu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button