Ubuzima

Menya imiti y’amaribori ushobora kwikorera ubwawe utagiye kwa muganga

Amaribori ni ikimenyetso cy’uko uruhu rwawe rwatangiye gutakaza ubushobozi bwo gukweduka no kwaguka, nubwo nta ngaruka zizwi ashobora gutera uyafite, gusa abayafite menshi hari igihe abarya cg se akabatera ibindi bibazo, harimo no kumva batagaragara neza.

Ubu buryo bikurikira  byagufasha gukuraho amaribori cyangwa bukayabuza kugaragara

Iyi miti yose ntisaba ibintu bidasanzwe ni ibintu wagura hafi yawe

Umutobe w’indimu

Indimu kubera aside irimo, ifite ubushobozi bwo gukesha uruhu no gukuraho amaribori

Uyikoresha ute?
  • Fata igice cy’indimu ukuremo umutobe wayo, nurangiza ugende usigiriza ku ruhu ahari amaribori
  • Byibuze rekeraho uwo mutobe iminota 10 nurangiza woze n’amazi ashyushye
  • Byibuze bikore buri munsi ku gihe kidahinduka hanyuma uzarebe, nyuma y’iminsi micye uko bihinduka.

    Umweru w’igi

    Ukoresha igi wizeye neza ko atari pondezi, urarimena ariko wabanje gutandukanya umweru n’umuhondo. Ku buryo usigarana umweru gusa. Amagi abamo proteyine zihagije, kandi zifasha mu guhangana n’amaribori

    Uyakoresha gute?
    • Fata umweru w’amagi 2, hanyuma ugende usiga ahari amaribori
    • Nubona byatangiye kuma (kenshi bigira ibara rya orange), noneho abe aribwo wogaho, noneho kugira ngo uruhu rukomeze korohera ushobora gukoresha amavuta ya elayo

Gukoresha amavuta ya moisturizer

Gukoresha kenshi amavuta yoroshya uruhu bituma ruhora ruhehereye, bikarurinda kuma, ibi bituma gukweduka kwarwo byiyongera bityo bikarinda amaribori cg bikayagabanya mu gihe uyafite.

Ushobora kugura amavuta asanzwe ari ku isoko, akora nka moisturisers arimo cocoa butter cg aloe vera, kimwe nuko ushobora kwikorera uruvange rwawe ufashe urugero rungana rwa aloe vera n’amavuta ya elayo.

Amavuta arimo vitamin E

Vitamin E ifite ubushobozi bukomeye bwo kurinda umubiri; irinda collagen ikaba proteyine y’ingenzi cyane mu gufasha uruhu gukomera neza, bityo ikarinda kwangirika k’uruhu

Niba ufite amaribori ubona akabije, ushobora gusigiriza amavuta arimo vitamin E, ahangiritse buri munsi, uzabona bigenda bihinduka.

Amavuta y’igikakarubamba (Aloe vera gel)

Igikakarubamba gifite ubushobozi bwo gukiza no gukomeza ibice bitandukanye bigize uruhu, ni umuti mwiza wo kugarura gukomera no gukweduka k’uruhu.

Ugikoresha gute?
  • Kata ikibabi cy’igikakarubamba, nurangiza usigeho uyu mushongi, hanyuma ugende usigiriza ahari amaribori uko ubikora igihe niko uzagenda ubona amaribori akendera.
  • Uramutse utabonye igikakarubamba, ushobora gukoresha amavuta yacyo aboneka muri farumasi yongewemo vitamin E.

Biba byiza iyo mbere yo gukoresha imiti bitirira gukuraho amaribori ubanje gukoresha uburyo bukuri Hafi kandi bwizewe by’ibintu wabona bikoroheye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button