Ubuzima

Menya impamvu uruka nyuma yo kunywa inzoga

Kunywa inzoga nk’ikinyobwa cya buri munsi bigira ingaruka nyinshi kumubiri, hari bamwe bazinywa bagahura  n’ikibazo cyo kugarura izo bamaze kunywa. Tugiye kugaruka ku mpamvu zituma umuntu aruka nyuma yo kunywa inzoga.

 

Kuruka no gucibwamo, bikunze kuza nk’ibimenyetso bigaragaza ko umubiri hari ibyo ubura cyangwa ibyo wakira bidakenewe, ahubwo biri kwangiriza imikorere y’umubiri wa muntu.

Kunywa inzoga vuba vuba bituma umwijima unanirwa gukora ikitwa “glutathione” umusemburo ushinzwe kugabanya ubukana bw’inzoga zinjijwe mu mubiri, no kurinda umwijima kwangirika binyuze mubyakiriwe n’umubiri, bigatuma umuntu ahura n’ikibazo cyo kuruka.

Glytathione niyo yifashishwa mu guca intege inzoga zinjijwe mu mubiri kugira ngo zitangiriza umwijima, ariko kunywa nyinshi mu gihe gito,bituma umwijima unanirwa gukora vuba ntushobore guhita utunganya izo nzoga, ukuremo Acetaldehyde itwika umwijima n’izindi ngingo, kuruka bikagaragaza ko umwijima wananiwe gukora nk’ibisanzwe.

Kuruka ni ikimenyetso kigaragaza, gitangwa n’umubiri w’umuntu, kigaragaza ko umwijima wawe wamaze kunanirwa kwakira inzoga uri kunywa, ndetse ko ukwiye kurekera kuzinywa ukaruhura ingingo z’umubiri wawe uri kwangiriza zirimo umwijima.

Uretse kuba umuntu yaruka kubera kugotomera inzoga, cyangwa kuzinywa vuba vuba, ariko kuruka bisigira umubiri umwuma bitewe nuko alukoro igenda ikamura amazi mu mubiri, ukasigara wumagaye igihe utanyweye amazi.

Vinmac.com itangaza ko umwijima ushobora gutunganya urugero runaka rwa acetaldehyde iboneka mu nzoga, kandi ikangiriza ingingo zo mu mubiri, ariko kuba nyinshi kwayo bigatuma umwijima unanirwa, ugatabaza usaba ubufasha binyuze mu kuruka.

“Acetaldehyde” iboneka mu nzoga ni uburorozi bwinjira mu marasoy’umuntu, bukangiza uturemangingo tw’umuntu, benshi bagacika intege nyuma yo kunywa inzoga (hungover) n’ibindi.

Ishobora gutera ibibazo by’umutima umuntu agahumeka nabi, kubabara umutwe, kuribwa mu gifu, ndetse igira uruhare mu kwangiza ubwonko umuntu akaba yatakaza ubushobozi bwo kwibuka, akibagirwa byihuse.

Kunywa inzoga nyinshi byongera ibyago byo kurwara kanseri y’umwijima, ndetse no kwangiriza impyiko kuko impyiko zabuze amazi ahagije zirononekara, kandi inzoga nyinshi zikamura amazi akaba macye mu mubiri zigasiga wumye.

Abantu bamwe bakunze kuruka igihe banyoye inzoga bashonje cyangwa badaheruka kurya kuko umubiri wabo uba ucitse intege ubura n’izindi vitamin zikenewe ngo imikorere yawo igende neza.

Ni ngombwa kunywa mu rugero kugira umuntu atiteza izindi ndwara zirimo kwangiza ingingo zirimo umutima, impyiko, umwijima n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button