Menya indwara zifata ingoma y’ugutwi nibyo wakora ukazirwanya
Kwangirika kw’ingoma y’ugutwi bishobora guturuka mu isuku idahagije cyangwa gusukura ugutwi mu buryo bubi bwangiriza,kandi benshi ntibajya babimenya,ahubwo bayangiriza bitwa ko bari gukora isuku.
Kurwara kw’iyi ngoma y’ugutwi bishobora guteza izindi ndwara zirimo umuhaha,kutumva neza cyangwa se amatwi akaziba burundu ntiwumve.
Healthdirect itangaza ko iyo ingoma y’ugutwi yagize ikibazo bikunze kugaragazwa n’indwara zitandukanye zirimo indwara yitwa (Ear Wax),indwara yitwa Otitis ,gupfa amatwi burundu aribyo bita (Deafness),ndetse n’izindi.
Ear Wax ni indwara ifata ugutwi maze hagasohokamo ibintu bifashe byatewe no guhura kw’ibyuya,imyanda,byahuriye mu gutwi bikarema ibintu bifashe bimeze nk’ibintu bivunguka biyaga nk’ibiriho amavuta,ndetse kwa muganga bakoza ugutwi neza bagakuramo iyi myanda ukumva neza nk’ibisanzwe.
Indwara y’umuhaha bita Otitis , nayo ni indwara ifata ugutwi cyane cyane ku bana,ndetse ikaba indwara ikira vuba iyo ikurikiranwe n’abaganga,nyamara iyo itinze kuvurwa yatera gupfa ugutwi burundu.
Bitewe n’imyaka umuntu uyirwaye afite,hari imiti yagenwe kwa muganga kandi ihita ikuvura ndetse ukigishwa uko wajya wita ku gutwi mbere yo kwangirika nk’uko bitangazwa na NHS Inform.
Defness cyangwa gupfa ugutwi kwa burundu,byo biba byararenze igaruriro nta buvuzi bwatangwa ngo umuntu yongere kumva neza.Akenshi biba byarabaye bitewe nuko umuntu atakurikiranye indwara mbere,igakura kugera aho ingoma y’ugutwi n’ibindi bice bigize ugutwi biba bitacyumva na gato.
Abantu bakora ibintu bita byiza kuri bo kandi bangiriza amatwi yabo birimo nko kwambara utwuma bakoresha bumva imiziki(Headsets),ndetse turimo amajwi y’ikirenga yakwangiriza ugutwi,gutinda mu rusaku rwinshi rw’amaradiyo n’imiziki myinshi bakeka ko bishimisha nyamara amatwi ahangirikira.
Abandi bafata uduti bita ko dukoreshwa dusukura amatwi(Tiger coton),ahubwo bakamena ingoma y’ugutwi kwabo cyangwa bagakomeza gusunika imyanda bayegereza ingoma y’ugutwi.Nibyiza gusukura ugutwi mu buryo weretswe na muganga.
Doctor Hearing Servise ivuga ko nibura ugutwi gukwiye gukorerwa isuku kabiri mu cyumweru,byaba byiza bigakorwa n’umuganga