Menya uko wakwitwara mu gihe umukunzi wawe yahungabanyijwe n’ahahise
Mu rukundo habamo byinshi bitandukanye birimo no kuzongwa n’ahahise h’umuntu,gusa ni byiza kumenya uko wahumuriza umuntu wahungabanyijwe n’ibihe ukamufasha kwishima
Abahuye n’abantu bameze gutya mu rukundo bavuga ko bikomera kwita ku muntu ufite agahinda ari mu rukundo kuko bavuga ko umuntu udashobora kwihangana cyangwa ngo abe agira umutima w’impuhwe ashobora gusanga yongerera ibikomere mugenzi we aho kubimuvura
Ikinyamakuru Cosmopolitan kivuga ko ibi bikurikira byafasha umuntu wifuza kuba hafi umukunzi we wahuye n’ahahise habi akamugaruramo icyizere kandi urukundo rwabo ntiruhungabane
Mwumve mbere yo gusubiza : Kumva umuntu witonze bituma umumenya cyane, bikaguha umuronko wo kumenya ibikenewe kugira ngo umufashe kurenga ibyamuteye agahinda.
Abantu benshi barikunda mu rukundo ku buryo wumva wifuza ibyishimo rimwe na rimwe ukabisaba utabifite.Ni ingenzi gutega amatwi umukunzi wawe ukamenya ahahise he kandi ukiha intego yo kumufasha kuvanayo intekerezo.
Fata igihe wige ubusobanuro bw’ihungabana n’uko warirwanya: Bamwe bakomeretsa bagenzi babo batabanga ahubwo bitewe no guhubuka bagatanga ibisubizo bidakenewe.
Hari ubwo ugira amahirwe yo kudahura n’ibigushavuza,ikaba impamvu yo kutamenya icyo wafasha umuntu washavuye.Umukunzi wawe ntugomba kumutererana kubera ko mudahuje ibyishimo,ahubwo ukwiye kumubera amaboko akibagirwa ibyamubayeho.
Hari abantu benshi bababara mu rukundo bigatuma niyo arusubiyemo ahora yikanga ubuhemu cyangwa ntiyizere uwo bakundana.Ni byiza kuba umujyanama mwiza w’umukunzi wawe aho kugira ngo ajye kugisha inama abandi bantu atizeye
Muganirize umuhobeye : Igihe yifuza kukubwira ibijyanye n’agahinda ke cyangwa ibyamubabaje mwumve,nubona amarangamutima ye amuganje umuhobere umuganirize ibyiza bituma yibagirwa agahinda.
Ibikomere bimarwa no kwitabwaho,kuganirizwa ndetse no kwiganiriza nk’anyirubwite.Igihe umuntu yahuye n’ibimubabaza akagira amahirwe yo kubimenya,akwiye nawe kongera kwikunda ndetse akamenya ko akiri umuntu w’ingenzi mu bandi.
Umubano w’abantu bakundana bateganya kurushinga cyangwa abamaze kubana ukwiye kurangwamo ubumuntu no kwita kuri mugenzi wawe.Iyo ubabajwe n’uwo ukunda byongera uburibwe ku kigero kidasanzwe.
Umukire wa mbere ku Isi w’umunyamerika, Elon Mask yagize ati “ Narababaye ndiheba,naranzwe,narahohotewe ariko byose byararangiye”.
Igihe uhuye n’ibikubabaza ni byiza ko wiga gukomeza ukabirenga kugira ngo ubuzima bwawe bugende neza