Miliyoni 230 zitumye abagera kuri 11 barimo Mabombe basezererwa muri FERWAFA
Amakuru ava muri iyi nzu iherereye i Remera atavuga ko 11 baba bahambirijwe kubera ikibazo cy'amikoro nyuma y'isezwa ry'amasezerano rya AZAM
Nyuma yaho AZAM yari isanzwe ari umufatanyabikorwa mukuru wa FERWAFA akuyemo ake karenge agasesa amasezerano yari afitanye na FERWAFA, FERWAFA igahomba agera kuri miliyoni zigera kuri 230 yasezereye abagera kuri 11 kubera kubura ubushobozi bwo kubahemba.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Funclub cyanditse iyi nkuru Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rifite abakozi 32 bahoraho, rikaba riherutse gushyira ku isoko umukozi wo mu gice cy’ubucuruzi n’uwayifasha mu birebana no kumenyekanisha ibyo bakora ndetse no kuyihuza n’abayigana, akazaba ashinzwe n’itangazamakuru.
Amakuru agera kuri Rwandamag.rw avuga ko Ferwafa ikomeje kuhagana no kubona undi mutera nkunga kugirango ibibazo by’ubukene bikomeje kuyigaragura dore ko muminsi ishize ikipe y’igihugu iherutse kunanirwa kwitabira amarushanwa ya Cecafa izabera muri Uganda mukwezi k’ukuboza.
Kimwe na funclub dukesha iyi nkuru natwe nka Rwandamag.rw twagerageje gushakisha aya makuru ngo amazina yabo tuyabahe ariko ntibyadukundira tubizeza ko tuza kuyabaha mumakuru yacu ataha.