Mu gihugu cya Uganda haravugwa Umugabo wishe Nyirakuru kubera ko atamuhaye umugabane
Umugabo witwa James Asiimwe ukomoka mu gihugu cya Uganda ahitwa Ibanda,ari gushakishwa n’inzengo z’umutekano azira kwica Nyirakuru witwa Kelemensia Kadiidi w’imyaka 71 amuhora ko yanze kumuha umunani we w’ubutaka yari amusabye.
Samson Kasasira Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Rwizi yavuze ko uyu mukecuru bamusanze mu nzu ye aryamye yapfuye ari kuva amaraso menshi cyane, ni nyuma yo gucibwa umutwe n’uyu mwuzukuru we witwa James.
Polisi yavuze ko uyu mukecuru Kadidi yishwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu nyuma y’aho kandi uyu mwuzukuru we Asiimwe yari amaze kurekurwa na Polisi ku bindi byaha yaregwaga.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwengwe II witwa Felix Tumuhairwe yavuze ko uyu mugabo yishe uyu mukecuru nyuma yo gushwana cyane ubwo yamusabaga kumuha umugabane we, maze akawumwima.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Ibanda yasabye abaturage gutanga amakuru kugira ngo uyu mwicanyi James Asiimwe afatwe afungwe aryozwe icyaha yakoze.