
Umukinnyi wo hagati mu kibuga ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi, Frenkie de Jong, yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne.
Ni amasezerano azatuma uyu mukinnyi w’inkingi ya mwamba mu ikipe y’igihugu y’Ubuholandi ndetse na FC Barcelona aguma muriyi kipe kugeza mu mwaka wa 2029 ndetse mu masezerano mashya yasinye hashyizwemo ingingo ivuga ko ikipe izamwifuza igomba kuza yitwaje miliyoni 500 z’amayero.
Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga wakunzwe cyane n’abafana b’ikipe ya Barcelona, yemeje ko yishimiye cyane gukomeza kuba mu mushinga w’iyi kipe, avuga ko afite icyizere cy’ejo hazaza heza hamwe na FC Barcelona.
Frenkie De Jong yagize ati” Ndishimye cyane kuba ngiye gukomeza kuguma muri Barcelona no gukomeza kuba igice cy’uyu mushinga ufite intego zikomeye,”.
De Jong yageze muri FC Barcelona mu mwaka wa 2019 avuye muri Ajax Amsterdam, aho yahise agaragaza ubuhanga n’ubushishozi mu kibuga hagati. Kuri ubu, ni umwe mu bakinnyi b’ingenzi cyane mu ikipe itozwa na Hansi Flick.

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwatangaje ko bwishimiye kuba bwabashije kugumana uyu mukinnyi, bwemeza ko ari inkingi ya mwamba mu mushinga w’igihe kirekire w’ikipe yabo.
Amasezerano mashya y’uyu mukinnyi aje mu gihe ikipe ya FC Barcelona iri gukomeza gahunda yo kubaka ikipe igizwe n’abakinnyi bakiri bato kugirango izabashe gukomeza guhatanira ibikombe mu myaka myinshi iri imbere.

 
					 
				 
					
























