Ni ikinyoma?, ese koko gushaka umugabo bikiza igifu?
Igifu gikunze kwibasira igitsinagore bitewe n’impamvu nyinshi bikururiye cyangwa kigaterwa n’ibindi,gusa menya niba gushaka abagabo bibakiza igifu nk’uko bivugwa na benshi.
Kurwara mu gifu, ni imwe mu ndwara zibasira ingeri zose z’abantu bitewe n’ubuzima bwabo,ariko hakibasirwa cyane abari,ndetse biragoye kubona umukobwa utarwara igifu binatangaza benshi.
Mu by’ukuri kubabara mu gifu bishobora gufata buri wese bitewe n’uburyo agenzura ubuzima bwe,kuko igifu gikunze kurwara bitewe n’ubuzima bubi abantu barimo,yaba ku bijyanye n’imirire mibi,intekerezo mbi nyinshi n’ibindi.
Inshuro nyinshi umukobwa aganiriza abamuteze amatwi,yababwira ko arwaye mu gifu,bakamubwira ko azakira namara kurongorwa,yashinze urugo yabaye umubyeyi.Abagore benshi batanga ubuhamya bavuga ko batarashaka barwaraga mu gifu,bamara gushaka bigahita baihira,bagashimangira ko ibyo bivugwa babihamya.
Ese nibyo koko gushaka umugabo bivura igifu?
Igifu akenshi kirwara bitewe n’ibyo turya,ibyo tunywa,kuko gishinzwe gutunganya ibyo twafashe nk’amafunguro.Kuryagagura cyangwa kurya mu buryo budasobanutse,kunywa mu buryo bw’akavuyo, bunaniza igifu bika byatuma kirwara cyangwa ntigikore neza.
Ibyatera igifu byo ni byinshi harimo no kunywa mu gihe umuntu arimo arya,kurya ibiryo byinshi ukananirwa no guhumeka,kurya ugahita uryama igifu kitarasya ibyo wariye,kurya ibirimo umwanda n’ibindi.
Osmosis org itangaza ko imirire yacu iza mu majwi yo hejuru,mu gutera uburibwe bw’igifu ndetse no kucyangiriza,kandi bavuga ko kurya kuri gahunda bituma igifu gikora neza ndetse nticyangirike.
Zimwe mu ngaruka ziterwa no kubabara igifu harimo kuribwa umugongo,kubyimba mu nda kuruka cyangwa kugira iseseme,gucibwamo,kuruka igihe wumvise umuhumuro w’ibiryo n’ibindi.
Intekerezo nyinshi zibangamira ubwonko bitewe no guhangayika,bityo umuntu ntabashe kurya cyangwa ngo yite ku buzima bwe,bikaba byatera igifu kurwara cyangwa kuribwa.
Umukobwa ashobora guhangayikira ko akeneye umugabo,bigatuma n’ibyo arya bitagera ku nzoka,akagira ibyo bibazo mu mubiri birimo no kubabara mu gifu bitewe no kutarya ,yamara kubona umugabo intekerezo zamuhangayikishaga zigashira bikitwako akize kuko impamvu yo guhangayika yavuyeho.
Kwivura igifu akenshi bijyana no kumenya impamvu nyamukuru yagiteye,bikagufasha kwirinda.
Kurwara igifu ni ibihe bidasanzwe kandi byo gukurikiranwa ukihutira kwa muganga cyangwa ugasuzuma uko watwara ubuzima bwawe,mbere yo kwangirika biruseho.
Uretse kuba bivugwa ko gushaka umugabo bikiza abakobwa igifu,hari abagore batabarika bakirwaye kandi bafite n’ingo nziza.
Abakobwa benshi bashukwa ko badakwiye kwivuza kuko bazakira bashatse abagabo,nyamara amagara arasesekara ntayorwa.Nibyiza kugana muganga ukamenya icyaguteye igifu,ndetse ukishyiriraho gahunda nzima yo gufata amafungo yawe,ukongera imyitozo ngorora mubiri,kunywa amazi menshi,kuruhuka n’ibindi,bizakurinda indwara zifata igifu.