Ubuzima

Niba ushishuka iminwa dore uburyo bwiza Wabirwanyamo

Gushishuka iminwa bikunze kuba ku bantu benshi, igihe cy’impeshyi mu izuba ryinshi cyangwa uburwayi butandukanye, nyamara hari ibyakorwa ngo uko gushishuka birangire.

Indwara nyinshi zifata umubiri, akenshi tukihutira gusanga muganga ngo aduhe ubuvuzi bwadufasha, nyamara inyinshi ziba zakizwa no kwita ku buzima bwacu twenyine tudakoresheje imiti.

Ikinyamakuru Skin Mart cyagarutse ku mpamvu itera iki kibazo cyo gushishuka umunwa bya hato na hato itanga n’inama zafasha abahuye n’iki kibazo.

Bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma habaho gushishuka iminwa harimo ingeso yo guhora urigata iminwa, imihindagurikire y’ikirere yaba ikirere gikonje cyangwa gishyushye.

Bakomeje bavuga ko gusiga ibintu byose bibonetse ku munwa nabyo bishobora kwangiriza imitsi iwugize, ikaba yakumagara ikajya ishishuka bidasanzwe.

Bamwe bafata amavuta basiga ku mubiri akaba ari nayo basiga ku munwa, nyamara bagomba kureba ayabugenewe atakwangiriza imiterere y’uruhu rugize umunwa.

Igihe umunwa wahuye n’iki kibazo, menya ko hari vitamini zikenewe mu mubiri zirimo Zinc na vitamin B. Izi vitamin uko ari ebyiri zigira uruhare mu komora ibikomere cyangwa gutunganya uruhu rugasubira gusa neza, harimo no gufasha iminwa yashishutse kugarukana ubuziranenge bwayo.

Healthline itangaza ko Zinc iyo ibuze mu mubiri bituma uruhu rukanyarara rukaba rwanashishuka, wakwisiga n’amavuta ntagufate.

Vitamine B ni ngombwa mu gusana ibikomere, kubera ko vitamine B igaragara mu biribwa birimo nk’ibishyimbo, epinari, amashu, amashaza, inyama z’umwijima, amata, imboga rwatsi zitandukanye n’ibindi. 

Bamwe bakunze gushishuka iminwa bitewe no kugira umwuma cyangwa kutagira amazi ahagije mu mubiri. Amazi agize umubiri agomba kuba menshi kuko iyo abaye macye atera ibibazo byinshi birimo kumagara mu muhogo, gushishuka bimwe mu bice bigize umubiri harimo n’umunwa.

Ikintu cya mbere wakora igihe ukunda kuma iminwa, nywa amazi menshi kandi uyanywere ku gihe. Kunywa amazi menshi bituma ingingo z’umubiri zikora neza harimo n’urwungano

ngongozi, ndetse no gutembera kw’amaraso mu mubiri.

Kurya imbuto n’imboga ni bimwe mu bintu bikungahaye kuri vitamin C kandi igira uruhare rwo gufasha uruhu kumera neza rugahehera, bityo ntirushishuke. Umunwa uri mu bice by’umubiri byoroha ku buryo kwangirika kwawo byaba mu gihe bigutunguye utabitekerezaga.

Mu mbuto zifasha kurwanya iki kibazo cyo gushishuka umunwa harimo kurya imbuto zikungahaye ku mazi menshi nka watermelon n’imboga rwatsi nka dodo bamwe bita inyabutongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button