Urukundo
Trending

N’iyihe nama wagira uyu musore wakunze umugore umuruta

Umusore ufite ikibazo cyo gukunda umuntu umurusha imyaka yagishije inama nyuma yo kugerageza kumwirengagiza ariko bikanga.

Uyu musore yagaragaje ko abibonamo ikibazo na cyane ko urukundo afitiye uyu mubyeyi atari urukundo rusanzwe ahubwo aba yumva yaryamana nawe nk’uko dukunda kubigarukaho mu nkuru zacu, abantu bajya mu rukundo kubera impamvu zitandukanye.

Benshi bemeza ko nta kibazo kirimo kuba umuntu yashakana n’umuntu umurusha imyaka mu gihe abandi bemeza ko ari ikibazo gikomeye.

Uyu musore yagize ati:”Mu by’ukuri ndi umusore ukiri muto mu myaka ariko mfite ikibazo kinkomereye cyane. Aho nabereyeho ntabwo nigeze nyumva nk’uko meze ubu.

Nkunda umugore mukuru pe kandi andusha imyaka. nta mafaranga menshi afite ndetse ikigeretseho mba numva mufitiye irari ryinshi cyane.

Naganiriye n’inshuti zanjye zingira inama ariko biba iby’ubusa pe. Nashatse uwamfasha ngo byibura abinkuremo ariko byaranze neza neza.

Uyu mwanya mbagishije inama, ese mwibagirwe burundu? Ese mureke nkomeze mukunde ahari umunsi umwe bizavamo? Ese ubwo ntiyaba ari amahano ndimo ?”.

Ubusanzwe abagore bagira igihe cyabo cyo kuba batagishoboye kubyara. Rero abasore bagirwa inama yo gushishoza. Mumugire inama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button