Ubuzima

Ntibisanzwe: Umugore w’imyaka 25 yabyaye abana icyenda icyarimwe

Mu gihugu cya Mali hakomeje kuvugwa inkuru yatangaje abantu benshi cyane, aho umugore w’imyaka 25 witwa Halima Cisse yabyaye abana bagera ku 9 icyarimwe.

Iyi nkuru yamenyekanye ku munsi wejo hashize tariki ya 4 Gicurasi 2021, ubwo uyu mugore Halima Cisse yamaraga kubyara bariya bana 9, akaba yarababyariye mu bitaro mu gihugu cya Maroc , Cisse yabyaye abana b’abahungu bane ndetse n’abakobwa batanu.

Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cya Mali Bwana Fanta Siby, yemeje amakuru y’uriya mugore Halima Cisse wabyaye abana icyenda.

Yagize ati” Nibyo koko amakuru ya madamu Halima Cisse wabyaye abana icyenda niyo natwe twayamenye tuyahawe nabo gihugu cya Maroc kuko niho yabyariye bariya bose uko ari icyenda barimo abakobwa batanu ndetse n’abahungu bane”.

Ibipimo bya échographie yafashwe akiri mu gihugu cya Mali ndetse nibyo yafashwe akigera mu gihugu cya  Maroc byerekanaga ko madamu Cissé yari kubyara abana barindwi gusa ibyuma ntabwo byigeze bishobora kubona abandi bana babiri.

Madamu Halima Cisse akimara kubyara, ku munsi wejo hashize kuwa kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2021, Muganga Siby uri mu baganga bamubyaje yavuze ko bariya bana na nyina bose bameze neza ntakibazo “bameze neza”. gusa ariko tuzabarekura batahe basubire iwabo mu rugo nyuma y’ibyumweru bitari bike.

nkuko amakuru dukesha umuryango abivuga, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Maroc, Rachid Koudhari, yabwiye AFP ko atari yiteze ko hari umuntu ushobora kubyara abana benshi nk’abo mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button