OMS iratangaza ko ubwandu bushya bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera ku rwego rwo hejuru
Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko ubwoko bushya bw’icyorezo cya Coronavirus bwahawe izina rya Delta burimo gukwirakwira cyane mu buryo bwihuse kurusha ubwandu bwari busanzwe ndetse bikaba byatumye Afurika yinjira mu nkubiri ya gatatu yo guhangana niki cyorezo.
Nkuko amakuru atangazwa n’abashakashatsi bo mu muryango w’Abibumbye ishami ryita ku buzima OMS, bavuze ko ubwandu bushya bw’icyorezo cya Coronavirus bukomeje kugaragaza ubukana bwo ku rwego rwo hejuru cyane muri Afurika kurusha ubwandu bwari busanzwe, ikindi ubu bwandu bushya bw’iki cyorezo bukaba bukomeje guhitana abantu batari bacye mu bihugu bitandukanye.
Ubu bwoko bushya bw’icyorezo cya Coronavirus bwatangiriye mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse bukomereza no mu gihugu cy’Ubuhinde aho bwahitanye imbaga y’abantu batari bacyeya muri kiriya gihugu ndetse nibwatinze no kugera ku mugabane w’Afurika, bwa mbere kuri uyu mugabane ubu bwandu bushya bwagaragaye mu gihugu cya Afurika y’Epfo ndetse kuri ubu bukaba bumaze kugera mu bihugu birenga 16 kuri uyu mugabane.
Umugabo witwa Dr Matshidiso Moeti uhagarariye Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku buzima OMS ku mugabane w’Afurika, yatangaje ko ubu bwandu bushya bugeze ku muvuduko udasanzwe ndetse n’ikigero kiri hejuru bitandukanye cyane n’ubwandu bwari busanzwe buriho ubwo icyorezo cyatangiraga muri iyi si yacu.
Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda imibare igaragaza ko ubwoko bwa bushya bw’icyorezo cya Coronavirus bwiswe Delta bukomeje kwiyongera cyane, mu bipimo byafashwe ubu bwandu bwabonetse muri 97% by’ibipimo byafashwe bigasangwamo Covid muri iki gihugu ndetse no muri 79% by’ibipimo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Jean-Jacques Muyembe ukuriye ibikorwa byo kurwanya Covid-19 muri DR Congo, avuga ko ikigero ubwoko bwa Delta buriho gikomeje kwiyongera cyane ndetse kirimo no gukwirakwira mu gihugu cyabo ndetse bikaba bikomeje gutera impungenge abaturage bo muri kiriya gihugu.