Ubuzima

OMS iravuga ko umubare w’urubyiruko rwandura Coronavirus ukomeje kwiyongera cyane

Umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS, watangaje ko umubare w’urubyiruko wandura icyorezo cya Covid-19 ugenda wiyongera cyane, bitewe n’uko bacyerensa kwirinda iki cyorezo nkuko bikwiriye.

Uyu muryango wavuze ko hatagize impinduka zikorwa mu kwigisha urubyiruko, gufata ingamba zihamye zo kwirinda icyorezo cya coronavirus, imibare y’urubyiruko rwandura izakomeza kwiyongera cyane, kuko ubona urubyiruko rwinshi rudaha agaciro ibijyanye no kwirinda iki cyorezo.

Umuryango w’abibumbe ishami ryita ku buzima, watangaje ko mu bantu bagera kuri miliyoni 6 bamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 kuva muri Gashyantare kugeza muri Nyakanga uyu mwaka, urubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 kugera kuri 24, bakomeje kwandura cyane kuko umubare wazamutse ukava kuri 4.5 % ukagera kuri 15 %.

Umuyobozi w’umuryango w’abibumbye ishami ryita ku buzima (OMS) Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko urubyiruko rudakwiriye kumva ko icyorezo cya coronavirus kireba abantu bakuze bonyine, ahubwo bakwiriye kumenya ko iki cyorezo kireba abantu bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button