Police FC isubiranye umwanya wa mbere Rayon sport yikura umbere ya Gicumbi bigoranye
Igitego kimwe cya Sarpong kibonetse k'umunota wa 85' nicyo gihesheje Rayon Sport amanota atatu
Imikino usoza umunsi wa cyenda yakinwaga kuri icyi cyumweru isize Police FC isubiranye umwanya wa mbere.
Duhereye mukarere ka Rubavu Entincelles yari yakiriye Police FC umukino urangira ari igitego kimwe cya Police FC k’ubusa bwa Entincelles.
Undi mukino wakinwaga kuri uyu munsi waberaga i Bugesera, Bugesera yari yakiriye Mukura maze Bugesera ibasha kwitwara neza ifashijwe na Chabalala Hussein.
Umukino ikomeye wari wahuje Gicumbi yari yakiriye Rayon sport i Nyamirambo umukino rwandamag yahisemo kubakurikiranira.
Umukino wagaragayemo gufunguna cyane dore igice cya mbere cyarangiye ari ubusa k’ubusa Gicumbi yageze k’umunota wa 85′ umukino ukiri ubusa k’ubusa Micheal Sarpong ahesha Rayon sport amanota atatu y’umunsi wa cyenda.
XI babanjemo kuruhande rwa Rayon Sport:
Kimenyi Yves
Rutanga Eric
Iragire Saidi
Rugwiro Herve
Nizeyimana Mirafa
Comodore Olokwei
Omari Sidibe
Iradukunda Eric
Sarpong Micheal
Mugisha Gilbert
Iranzi jean Claude
XI babanjemo kuruhande rwa Gicumbi Fc:
Ndayisaba Oivier
Nzitonda Eric
Rwigema Yves
Simwanza Emmanuel
Bizimana Djuma
Muhumure Omar
Ssekambembe Shahata
Ndatimana Robert
Dusange Bertin
Magumba Farouk Shabani
Nsengayire Shadat
Umutoza: Banamwana Camarade
Kugeza kuri Ubu Police FC iyoboye urutonde ifite amanota 21 irusha APR FC igitego kimwe izigamye Rayon sport ni iya Gatatu n’amafoto 18 Gicumbi niyo iheruka urutonde. bonjour