Rayon sport ngo igiye kwigisha ruhago umwana wavukanye amagambo kuri uyu wa gatanu
Rayon sport ngo igiye kwigisha ruhago umwana wavukanye amagambo kuri uyu wa gatanu kumunsi uzaba ngaruka mwaka wiswe 'Rayon Sport day'
Kuri uyu wagatanu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo hateganyijwe umukino karundura uzahuza Rayon Sport yatumiye Gasogi ngo ize kuyifasha kwizihiza iminsi uzaba ngaruka mwaka wa ‘Rayon Sport day’.
Uyumunsi uzabanzirizwa no kwerekeza abakiri bato ba Rayon Sport bwambere ndetse bakaza no gukina umukino ubwabo umukino uzatangira saa munani nkuko kuri gahunda biteganyijwe ariko imiryango ya stade ikazaba yafunguwe saa sita zuzuye.
Nyuma y’umukino wabakiri bato Rayon Sport izerekana umwambaro mushya izakoresha muri uyu mwaka w’imikino bizatangira saa cyenda na mirongo ine n’itanu bizamara isaha n’igice bisoze saa kumi n’imwe n’iminota mirongo ine n’itanu umuntu yakwibaza niba hatarabayemo gukererwa kuko umwaka w’imikino hano mu Rwanda ugeze kumunsi wa cyenda.
Nyuma yibyo abakinnyi bazahabwa iminota mirongo ine n’itanu yo kwishyushya mbere y’umukino kumakipe yombi Gasogi na Rayon sport mbere gato y’umukino wazaba igikorwa cyo kwereka igishushanyo mbonera cya stade ya Rayon sport nkuko kuri gahunda yatanzwe haruguru bigaragara.
Mukiganiro n’itangazamakuru cyabaye kumunsi wejo hashize umuyobozi wa Rayon Sport Munyakazi yatangaje ko Gasogi ari umwana ahubwo ko ari abana biki gihe bavuka bavuga amagambo asa nashyuhije umukino
Uyumukino uzaba kuri uyu wa gatanu mugihe shampiyona yahagaze kubera urugendo rw’ikipe y’igihugu uri guhatanira tike yo gukina igikombe cya Africa kizabera muri Cameroun Ubu ikaba iri muri Mozambique ikazagaruka ikina umukino na Cameroun nyuma y’iminsi itatu gusa ikinnye na Mozambique dore ko izakina na Cameroun tariki ya 17/11 i Kigali yakinnye na Mozambique 14/11 muri Mozambique.
AMAFOTO: Rayon sport Media
Web iragaraga neza!