Ubuzima

Rayon Sport y’abakinnyi 10 ibonye amanota atatu AS Kigali yikura inyuma y’ishyamba

Nyuma yaho Imran Nshimiyimana yarabonye ikarita itukura k'umunota wa 14' abakinnyi icumi babashije kubona amanota atatu

Rayon sport yari yakiriye AS Muhanga i Nyamirambo kuri stade Regional umukino wasozaga umunsi wa 10 wa shampiyona ‘Rwanda Premier League’

Dore uko imikino yagiye itanu iheruka kubahuza yagenze

Rayon sport yatsinze 3, Muhanga itsinda 1 naho banganya 1 imikino ibiri iheruka yose Rayon sport yarayitsinze.

Abakinnyi XI babanje mukibuga kuruhande rwa Rayon sport:

Kimenyi Yves
Runaniza Hamza
Rugwiro Herve
Irambona Eric (c)
Iradukunda Eric
Nshimiyimana Amran
Nizeyimana Mirafa
Michael Sarpong
Bizimana Yannick
Oumar Sidibe
Iranzi Jean Claude

Abakinnyi XI babanjemo kuruhande rwa Muhanga yari yasuye:

Nduwimana Pascal
Gasozera Hassan
Kagaba Obed
Turatsinze John
Twagirayezu Fabien
Junior Nizigiyimana
Ruboneka Bosco
Baransananiye Jackson
Niyongira Danny
Hakundukiza Adolphe (c)
Ndacyayisenga Alex

Umukino watangiye uri kuruhande rwa Rayon sport dore ko Yannick Bizimana yaje kubona igitego hakiri kare k’umunota wa 2′  maze kuri penaliti nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Imran Nshimiyimana murubuga rw’amahina Hakundukize Adolphe wa Muhanga ayinjiza neza yishyura igitego.

Abakinnyi 10 bakomeje guhanyanyaza biza no kubahira babifashijwe n’umusore wavuye muri Muhanga n’ubundi Bizimana Yannick yaje kubonera igitego cya kabiri hakiri kare cyane k’umunota wa 30′ yarimaze kubona ibitego bibiri.

Igice cyambere cyarangiye ari ibitego 2-1.

Igice cya Kabiri Rayon Sport y’abakinnyi 10 gusa yakomeje kwihagararaho ntiyinjizwa igitego.

Abakinnyi babonye amakarita: Iranzi Jean Claude yahawe ikarita y’umuhondo ituma atazagaragara k’umukino bazakina na mucyeba Kiyovu sport, Imran Nshimiyimana wahawe ikarita itukura, Gasozera Hassan wa Muhanga wahawe ikarita y’umuhondo, Irambona Eric wari kapiteni yahawe ikarita y’umuhondo na kapiteni wa Muhanga Hakundukize Adolphe nawe wahawe ikarita k’umunota wanyuma w’umukino.

Undi mukino wabaye AS Kigali yabashije kwikura inyuma y’ishyamba i Rusizi ibona amanota atatu  kwa Espoir maze yuzuza amanota 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button