Amakuru

Rusizi: Polisi yafashe uwamburaga abaturage amafaranga ababeshya ko ashinzwe umutekano

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Mutarama Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe yafashe umugabo witwa Mukeshimana Mathew w’imyaka 47 ,wabeshyaga abaturage ko ashinzwe umutekano maze akabaka mafaranga, ababwirako azabafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga mu buryo bworoshye cyane, nkuko amakuru dukeshya Umuryango abivuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Insepector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Mukeshimana yafashwe biturutse ku makuru y’umuturage yari yaratse amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 ngo azamuhe impushya zo gutwara ibinyabiziga(Uruhushya rw’agateganyo n’uruhushya rwa burundu).

Yagize ati “Mukeshimana yashutse umuturage ko akora mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda amwizeza ko namuha amafaranga ibihumbi 200 azamuha uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ndetse n’uruhushya rw’agateganyo. Umuturage yabanje kumuha ibihumbi 3, aca inyuma abibwira abapolisi Mukeshimana afatwa aje gufata ayasigaye.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abaturage bo mu gasanteri ka Kadashya aho Mukeshimana asanzwe atuye bavuga ko yari yarabarembeje abambura amafaranga abizeza kuzabaha serivisi kuko hari abo yabwiraga ko ari umukozi wo muri RIB abandi ababwira ko ari umusirikare hakaba n’abo abwira ko ari umupolisi.

Uyu mugabo Mukeshimana akimara gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano, yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, kugirango habanze gukorwa iperereza rirambuye kuri ibi byaha yakoreraga mu Karere ka Rusizi.

Nkuko amategeko abiteganya, uyu mugabo naramuka ahamwe nibi byaha by’ubuhemu ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka cyitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu ndetse n’izahabu y’amafaranga y’urwanda ibihumbi 300,000 kugeza ku bihumbi 500,000 cyangwa izahabu ya miliyoni 2,000,000 kugeza kuri miliyoni 5,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button