Ubuzima

Ni iyihe miti ishobora gukoreshwa mu kuvura indwara ya hepatite?

Hepatite ni indwara iterwa na virusi ikabasira cyane cyane umwijima, ukeneye kumenya byinshi kuri iyi ndwara ndetse no gusobanukirwa byinshi kanda hano usobanukirwe.

1. Hepatite A

Nta muti wihariye uhari uvura ubwoko bwa A. Gusa muganga azagutegeka kureka inzoga no kudafata imiti iyo ariyo yose.
Abenshi mu barwayi bayo iyo bakurikije izi nama umubiri ubwawo urayirwanya bagakira neza

2. Hepatite B

Umurwayi wa HBV icya mbere agomba kuruhuka bihagije. Aba akwiye kurya ibikungahaye kuri poroteyine nk’amagi, amafi, ibishyimbo, ubunyobwa na soya ndetse akajya afata ibinyasukari nk’imbuto. Ibi ni ukugirango asane ahangiritse ku mwijima.

Iyo bibaye ngombwa yandikirwa umuti witwa Interferon urwanya virusi. Hashobora no kongerwaho imiti irwanya virusi nka Adefovir, Entecavir, Lamivudine na Tenofovir.

3. Hepatite C

Umurwayi wa HCV nawe agomba gufata Interferon akanongeraho Ribarivin.

Ashobora no guhabwa kandi Boceprevir, Telaprevir cyangwa Simeprevir.

Iyo iyi ndwara yamaze kumubaho karande aba akwiye no gufata inyongera ya Vitamini B12. Ubushakashatsi bwerekanye ko iyi vitamini yongerera imbaraga umubiri mu guhangana niyi virusi.

Gusa kuri ubu hari umuti wundi witwa Zepatier ukoreshwa kuri ubu bwoko bwa C yabaye igikatu. Ishobora gukoreshwa yonyine cyangwa ikavangwa na Ribarivin.

4. Hepatite D na E

Kugeza ubu nta muti uvura ubwoko bwa D na E wari waboneka.

5. Hepatite itatewe na virusi

Iyo umurwayi arwaye itatewe na virusi, ni ukuvuga yatewe n’inzoga cyangwa imiti, ikintu akorerwa ni uguhagarika icyamuteye uwo mwijima hifashishijwe imiti ituma aruka ubundi agahabwa imiti ibyimbura ikoze mu misemburo nka hydrocortisone.

Icyitonderwa

Iyi miti yose uyifata ari uko wayandikiwe na muganga nyuma yo kugusuzuma akamenya ubwoko urwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button