Imikino

Ikipe ya As Kigali isezereye KCCA ikomeza urugendo ruyiganisha mu matsinda

Ikipe ya As Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Caf Confederation Cup isezereye ikipe ya KCCA yo mu gihugu cya Uganda, nyuma yo gutsindwa ibitego 3-1 , ibitego byose byatsinzwe n’umukinnyi umwe witwa Brian, ariko ikipe ya As Kigali ikomeza ku gitego yatsindiye hanze cyatsinzwe na Rutahizamu Hakizimana Mujadjiri kuri Penaliti yari ikorewe kuri Aboubakar Lawal.

Ikipe ya As Kigali yagiye gukina uyu mukino wo kwishyura mu gihugu cya Uganda ifite impamba y’ibitego bibiri, dore ko mu mukino ubanza wari kubera mu Rwanda utabaye kubera ikipe ya KCCA yari idafite abakinnyi bahagije bo gukina umukino, ibi byose bikaba byaratewe n’icyorezo cya Covid-19, bituma iyi kipe ihita iterwa mpaga y’ibitego bibiri nkuko amategeko ya CAF abiteganya.

Kuri ubu rero ikipe ya As Kigali ikaba ihise ikomeza mu cyiciro gikurikira cyiyereza mu mikino y’matsinda mu gihe yaramuka itsinze umukino ukurikiraho, hakaba hataramenyekana ikipe bazahura kuko tombola iteganijwe kuzaba tariki ya 11 uku kwezi, ubwo iheruka muri iyi mikino ikipe ya As Kigali yari yavuyemo kuri round ya kabiri itsinzwe n’ikipe ya Proline yo mu gihugu cya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button