‘Rwanda Premier League’: Umunsi wa 10 w’imikino uduhishiye iki? Menya byinshi ku mikino yose iteganyijwe
Kuri uyu wa Kabiri, kuwa gatatu ndetse no kuri uyu wa kane harakinwa imikino y'umunsi wa 10 wa Rwanda premier league.
Ikibazo kiri kwibazwa cyane n’abakunzi b’imikino muri rusange kiragira Kiti: “APR FC irikura i Gologota hahoze witwa Amabati yakomeje gutsikirira amakipe menshi?”
Uyu munsi wa shampiyona ni umunsi ushobora gisiga impinduka nyinshi cyane cyane mubatoza dore ko abenshi byagiye bigirwa ibanga ariko bahawe imikino bagomba gutsinda cg bagasezererwa kumirimo yabo aho twavuga nka Eric Nshimiyimana wa AS Kigali ikomeje kugana ahabi.
Dore uko imikino y’umunsi wa 10 iteganyijwe:
Ku wa kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019
Heroes FC vs Musanze FC umukino uzakinirwa i Bugesera saa cyenda zuzuye (Bugesera Stadium)
Gasogi United izakina Gicumbi Fc yarahiye kubona amanota atatu (Kigali Stadium 15h00’)
Sunrise i Gologita izahakirira APR FC (Nyagatare Stadium 15h00’)
Ku wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2019
SC Kiyovu izakira Bugesera FC (Mumena Stadium 15h00’)
Police Fc yakire Marine FC ( Kigali Stadium 15h00’)
Mukura VS iherutse gutakariza i Bugesera yakire Etincelles ( Huye Stadium 15h00’)
Ku wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2019
Rayon Sports yakire AS Muhanga ( Kigali Stadium 15h00’)
Espoir FC izakira AS Kigali umukino ushobora kutumenyesha ibya Eric Nshimiyimana (Kamarampaka Stadium 15h00’)
Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 10:
1. Rutanga Eric (Rayon Sports FC)
2. Iragire Saidi (Rayon Sports FC)
3. Iyabivuze Osee (Police FC)
4. Rucogoza Aimable (Etincelles FC)
5. Mutebi Rashid (Etincelles FC)
6. Bizimana Joe (Bugesera FC)
7. Ndayishimiye Dieudonne (AS Muhanga)
Kugeza kuri ubu Police FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona ikuriwe na APR FC irushwa igitego kimwe Rayon Sport igakurira irushwa amanota atatu mugihe Gicumbi Fc ariyo iheruka urutonde.