Amakuru

Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu umwamikazi w’abazulu yitabye Imana

Mu gihugu cya Afurika y’epfo hakomeje kuvugwa inkuru y’itabaruka ry’umwamikazi w’aba Zulu witwa Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu wari umaze iminsi micye yimitswe n’ubwoko bw’abazulu.

 Uyu mwamikazi Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu atabarutse yari afite imyaka 65 y’amavuko, yimitswe n’ubwoko bw’abazulu nyuma y’uko uwari umwami w’ubu bwoko Goodwill Zwelithini yari amaze gutabaruka azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mwamikazi w’abazulu Dlamini Zulu wari umaze igihe kirenga ukwezi yimitswe, rwatangajwe na Minisitiri w’intebe mu bwami bw’abazulu witwa Mangosuthu Buthelezi ndetse akaba n’igikomangomba muri ubu bwami, aho yatangaje ko urupfu rw’umwamikazi wabo rwabatunguye cyane bikomeye.

Dlamini Zulu yitabye Imana nyuma y’ukwezi yimitswe

Guverinoma ya Afurika y’epfo ikaba yashyize hanze itangazo ryo kwihanganisha abaturage bo mu bwoko bw’abazulu Kubera igihombo bagize cyo gutakaza umwamikazi wabo Dlamini Zulu, iryo tangazo rikaba ryashyizweho umukono na Perezida w’igihugu cya Afurika y’epfo Bwana Cyril Ramaphosa.

Uyu mwamikazi w’abazulu Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu yari yajyanywe mu bitaro mu cyumweru cyashize, ubwo yari amaze gufatwa n’indwara itatangajwe dore ko hari n’abavuze ko yaba yitabye Imana azize uburozi gusa ibi bikaba byanyomojwe na Minisitiri w’intebe Mangosuthu Buthelezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button