Amakuru

Israel: Abantu 44 bitabye Imana abandi 100 barakomereka ubwo bari mu mihango y’idini

Mu gihugu cya Israel mu gace kitwa Lag B’Omer hakomeje kuvugwa inkuru iteye agahinda, aho abantu bagera kuri 44 bapfiriye mu mubyigano naho abandi benshi bagakomereka ubwo bari baje mu muhango w’idini ryitwa Otodogisi ribarizwa muri kiriya gihugu.

Nkuko amashusho yakomeje kugenda acicikana ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje, ubwo abantu benshi bari bitabiriye umuhango w’idini rya Otodogisi usanzwe uba buri mwaka ukabera mu gace ka Lag B’Omer mu majyaruguru y’igihugu cya Israel, habaye umubyigano ukabije maze abantu bagera kuri 44 bitaba Imana abandi barenga 100 barakomereka.

Ibinyamakuru byinshi byo mu gihugu cya Israel byavuze ko uyu muhango w’idini rya Otodogisi wari witabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 30 mu gihe Leta ya Israel yari yemereye abantu ibihumbi 10 ko aribo bagomba kwitabira uwo muhango mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Bitewe n’ubwinshi bw’abantu bari bitabiriye uyu muhango wiri dini rya Otodogisi, habayeho umubyigano ndetse polisi yavuze ko yakoze uko ishoboye kose igasunika ibyuma kugirango ibashe kuba yatabara abantu ariko biba ibyubusa, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yihanganishije ababuriye ababo muri uriya mubyigano ndetse yifuriza abakomeretse gukira vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button