Ubuzima

Sobanukirwa akamaro gakomeye ko kunywa amazi mu gitondo ukibyuka

Kunywa amazi ukibyuka ni ingenzi cyane ku mubiri, kuko biwufasha kongera gukora neza. Tekereza nawe kuba umaze amasaha 7 cg 8, ntacyo kunywa urashyira mu kanwa, niba warabyitegereje neza, ukunda kubyuka wumva mu nkanka hokera cg humagaye cyane; ibi nibyo biba iyo uryamye!

Kubera kumara amasaha menshi usinziriye, umubiri utangira kugenda ugira umwuma kubera ntacyo kunywa uba uri gufata. Niba ujya ubyuka wumva wumagaye, iyi niyo mpamvu ibitera.

Kunywa amazi menshi bifitiye akamaro kanini imibiri yacu, kuko afasha ingingo z’ingenzi mu mubiri gukomeza gukora neza, niyo mpamvu nyamukuru ugomba kwirinda umwuma mu buryo bwose bushoboka.

Kunywa amazi mu gitondo ukibyuka ni ingenzi cyane, kuko bifitiye akamaro ingingo z’ingenzi zigize umubiri wacu.

Dore akamaro ko kunywa amazi mu gitondo ukibyuka:

 

  1. Byongera kukurinda umwuma

Nyuma yo kumara amasaha menshi usinziriye, umubiri niko ugenda ugira umwuma. Kunywa amazi ukibyuka, bifasha kongera igipimo cy’umwuka mwiza wa oxygen, ndetse bigafasha no mu ikorwa ry’insoro z’amaraso.

  1. Amazi ya mu gitondo afasha mu gusohora imyanda mu mubiri

Kunywa amazi ukibyuka mbere yuko ugira ikindi cyo kurya ufata bifasha gusukura amara, bityo bigafasha intungamubiri kuba zakwinjira mu mubiri ku buryo bworoshye. Uretse gufasha amara kandi, iyo urugero rw’amazi ruri hejuru bigirira akamaro kanini impyiko, kuko bifasha mu mikorere yazo.

  1. Byongera imikoreshereze y’imbaraga mu mubiri

Aha niho ujya wumva benshi bavuga ngo amazi afasha kunanuka. Nubwo ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko amazi afasha mu gutakaza calorie nke; zitagira icyo zikora mu kugabanya ibiro. Kunywa amazi ukibyuka bifasha umubiri gukoresha imbaraga (calories) ku rugero ruri hejuru.

Mu gihe umubiri ufite inyota, ushobora kwibeshya ukaba wayitiranya n’inzara, bikaba byagutera kurya cyane. Ari byo biviramo benshi kongera ibiro cyane.

Kunywa byibuze ikirahuri cy’amazi (ushobora kugeza no kuri litiro imwe n’igice (1.5 L)) mbere y’ibindi byose ukibyuka bishobora kongera imikoreshereze y’imbaraga mu mubiri, bikaba byagufasha guhorana ibiro bikwiye.

  1. Birinda umuntu kugira inzara igihe kinini

Kunywa amazi ukibyuka bituma wumva uhaze mu gifu. Mu gihe unywa mazi yaba mbere yo kurya cg mu gitondo ukibyuka bigufasha kurya bicye, bikakurinda kurya byinshi umubiri udakeneye.

Gusa ntugomba kunywa amazi gusa, ngo usimbuke ifunguro rya mu gitondo, kuko nabwo bishobora gutuma uza kurya byinshi nyuma.

  1. Bifasha ubwonko kongera gukora cyane

Mu gihe umubiri ufite umwuma, ubwonko bukora buhoro. Ibi bishobora gutera kumva unaniwe, wacitse intege, ndetse no kumva uribwa umutwe, bishobora ndetse no kugutwara akanyamuneza kawe, ukumva ufite umunabi.

Ingirangingo z’ubwonko zigizwe na 75% by’amazi, mu gihe ufite umwuma nicyo gice cya mbere kigaragaza imikorere mibi.

Ushobora kunywa amazi ukibyuka angana iki?

Kugira ngo ubone umusaruro uhagije, ni byiza kunywa amazi byibuze agera kuri litiro 1 (ni nk’ibirahuri 4) ukibyuka.

Amazi ushobora kunywa ayo ushaka yaba akazuyazi cg akonje, gusa ameza ni ari ku bushyuhe busanzwe (atagiye muri frigo ntabe yagiye ku muriro). Niba wumva amazi akubihira ushobora kongeramo indimu, nabyo byakugirira akamaro.

Umubiri wawe ukenera amazi ngo ubeho, uturemangingo (cells), ingirangingo (tissues) ndetse n’ingingo (organs) zose z’umubiri zikeneye amazi ngo zibashe gukora neza, ngaho fasha umubiri wawe, unywa amazi ahagije ukibyuka!

src: umutihealh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button