Sobanukirwa Amoxicillin
AMOXICILLIN (soma amo-gisi-silini) ni umuti wo mu bwoko bw’imiti yica mikorobi za bagiteri (antibiyotike) yo mu itsinda ry’imiti izwi nka penisilini.
Uyu muti uboneka ari ibinini bipfundikiranye byo kunywa, ibinini bisanzwe, umuti w’ifu uvangwa n’amazi unyobwa n’abana.
-
Amoxicillin ikoreshwa ite?
Uyu muti ukoreshwa n’abantu b’ingeri zose gusa ku bipimo binyuranye.
Ku bana bari munsi y’ibiro 35, uyu muti bawunywa hagendewe ku biro byabo. Ni 50mg ugakuba n’ibiro bye noneho iyo ikaba ari umuti agomba kunywa umunsi wose. Ushobora kugabanya 3 ukawumuha gatatu ku munsi cyangwa ukagabanya 2 ukawumuha kabiri ku munsi.
Ku bana bari munsi y’imyaka 5 ni byiza kubaha umuti w’ikivuguto.
Ku barengeje ibiro 35 ni 1.5g ku munsi akawunywa gatatu (500mg buri nshuro) cyangwa 2g ku munsi akawunywa 2 (1g buri nshuro).
-
Amoxicillin ikoreshwa ryari?
Uyu muti uri mu bwoko bw’imiti uhabwa ari uko wawandikiwe na muganga. Nyuma yo kugukorera ibizami agasanga urwaye imwe cyangwa nyinshi mu ndwara zivurwa n’uyu muti arawukwandikira akanakubwira uko ukoreshwa.
Amoxicillin ikoreshwa ku ndwara zo mu buhumekero n’izifata inzira zo mu kanwa, amatwi n’amazuru (ORL/ENT) nk’umusonga, sinusite, umuhaha, indwara z’amenyo, indwara zifata umuyoboro w’inkari, ubwandu bwo mu nzira y’igogorwa cyangwa bw’agasabo k’indurwe, ndetse inakoreshwa hamwe n’indi miti mu kuvura uburwayi bw’igifu bwatewe na bagiteri ya Helicobacter Pylori (H. Pylori)
Icyakora mu rwego rwo kurinda ko mikorobi zakwinjira, ushobora no guhabwa uyu muti mu gihe wagize impanuka ugakomereka, igihe wagize ubushye cyangwa igihe bagukuye iryinyo.
Bitewe n’indwara, unyobwa hagati y’iminsi 5 n’iminsi 14. Kurikiza igipimo wahawe kandi urangize umuti wose wandikiwe.
-
Ni izihe ngaruka uyu muti ushobora gutera?
- Uyu muti kuri bamwe ushobora gutera ubwivumbure ndetse bunakaze cyane nka shock anaphylactique
- Ushobora gutera kubyimbagana cyangwa kubyimba ururimi
- Ushobora gutera kandi ibibazo mu gifu,
- Bamwe bashobora guhitwa abandi bashobora kwituma impatwe.
Ugize kimwe muri ibi bibazo usabwa kuwuhagarika, ukagana muganga akaguhindurira.
-
Icyitonderwa
- Uyu muti ntiwemerewe kuwukoresha mu gihe ugira ubwivumbure kuri wo cyangwa indi miti yose ikomoka kuri penicillin (penicillin V, penicillin G, cloxacillin, ampicillin, n’indi)
- Uyu muti ntiwemerewe kuwukoresha mu gihe ugira ubwivumbure kuri wo cyangwa indi miti yose ikomoka kuri penicillin (penicillin V, penicillin G, cloxacillin, ampicillin, n’indi)
- Ku bantu bagira ubwivumbure ku miti izwi nka cephalosporins bawunywa bawitondeye hagira akabazo bagira bakabibwira muganga
- Ku bantu bafite ikibazo cy’impiko hatangwa dose ntoya
- Uyu muti ntuvangwa na methotrexate
- Abagore batwite n’abonsa bemerewe kuwukoresha
Uru rutonde ntirugaragaza ingaruka mbi zose ushobora guhura nazo. Ukeneye gusobanukirwa byinshi baza umuganga cg umuhanga mu by’imiti ukuri hafi.