Ubuzima

Sobanukirwa bimwe mu byagufasha kuba umujyanama mwiza ku bandi

Ikiremwamuntu aho kiva kikagera buri wese aba yifuza uwamutega amatwi mu gihe akeneye umuba hafi; umujyanama ubwira byose. Nyamara bijya bigora kugira uwo wabwira ibyo wifuza.

Uzasanga umwana agira umubyeyi yisanzuraho nakenera kugira icyo amubwira atume undi mwana cyangwa undi mubyeyi. Usange umugore aratuma abandi bagabo ati erega muzambwirire mugenzi wanyu ibi n’ibi.

Ugasanga ariko nanone hari abantu buri wese yishyikiraho, yagira ikibazo akamubwira, yakenera inama akaba ariwe yitabaza.

Ese urifuza kuba inshuti nziza, urifuza ko umufasha wawe akwisanzuraho? Urashaka kuba umuntu bose biyumvamo, umuyobozi mwiza kandi ukundwa? Komeza usome iyi nkuru

Ibyo wakora ukaba umuntu abandi babwira bisanzuye ukababera umujyanama

  1. Menya gutega amatwi no kubaza

Ntabwo ikiganiro ari nk’umupira bahererekanya, umeze nk’uwikuraho. Ahubwo mera nk’uko mu rubanza umucamanza abaza ibibazo binyuranye kugirango abashe kumva neza uko ikibazo kimeze. Wikigira nk’aho ibyo ubwirwa ubizi, ahubwo baza utubazo tw’amatsiko ndetse ujye unakoresha amwe mu magambo agaragaza ko wakurikiye. Amagambo nka nuko, hanyuma, eeeeh, yoo, ntakabure.

  1. Vuga macye ashoboka

Twese tuba dushaka kuvuga no kwivugaho, nibyo ariko zirikana ko uwagusanze ashaka gutegwa amatwi kuruta kumva. Nanone ariko ntureke ngo ukubwira abe nka radiyo niyo ivuga batayisubiza. Mu kiganiro genda nawe werekana ibitekerezo byawe, ariko mu magambo macye.

  1. Menya guhina muri macye ibyo wabwiwe

Uku niko ugaragaza koko ko wakurikiye ibyo wabwiwe. Niba amaze nk’iminota 20 akubwira, koresha umunota umwe umusubiriremo muri macye uko wabyumvise. Ushobora no gutangiza aya magambo:

Ese niba ndi kubyumva neza ushakakuvuga ko… (noneho wongereho muri macye ibyo yakubwiye). Nakubwira ati yego rwose nibyo, umenye ko muri buhuze kandi ari bunyurwe. Ibi biratuma abasha kukubwira n’ibindi kuko yizeye ko n’ibya mbere wabyumvise.

  1. Ba umunyabwenge kandi ntushake kumuhatira ibyo yakora

Akenshi umuntu nubwo akugana ashaka inama nyamara nawe burya aba afite uko abyumva. Guhita umwemeza uti kora utya na gutya si byo ahubwo mufashe kwihitiramo igisubizo gikwiye. Urugero umugore aje kukugisha inama ati ngiye kwisubirira iwacu umugabo yananiye. Hano hari ibintu 2; kimwe ni ugusubira iwabo ikindi ni ukwiyunga n’umugabo bagasubirana. Muri byose yabuze amahitamo, ariko si wowe ugiye kumuhitiramo ahubwo uramufasha guhitamo binyuze muri kwa kuganira no kumufasha kwishakamo ibisubizo.

  1. Koresha ibimenyetso

Ubundi buryo bwo kwereka umuntu ko ukurikiye ibyo akubwira ni ukumutumbira. Ukamureba mu maso byibuze muri 75% by’ikiganiro  cyose.

Kumukomanga ku rutugu, byerekana ko uri kumwe nawe mu kiganiro nabyo.

Uko wicaye nabyo bigaragaza agaciro wahaye ikiganiro, gerageza kutifata nk’uri mu kiliziya ngo usobekanye amaboko, cyangwa nk’uri mu biro ngo ushyire akaguru ku kandi. Sa n’uciye bugufi mbese ugaragaze ko ukurikiye kandi witeguye gutanga ubufasha.

  1. Irinde aya makosa

Burya ikintu kibi ni ukuvuga ijambo rikumvikana ukundi. Icy’ingenzi rero si icyo uvuze, ni icyo bumvise. Hari ibyo ugomba kwirinda.

  • Wivuga uti : ibyo binyibukije igihe… kuko azahita yumva uvuze ko kuri wowe ibyo byoroshye
  • Wivuga uti : ese ibi ntiwabimbwiye ubushize ? azumva uvuze uti : na nubu uracyari kuri ibi ?
  • Wimubwira uti : oya, ahubwo… kuko azumva uvuze ko yibeshya, ari wowe uzi ukuri
  • Wimubwira uti nabyumvise, azahita yumva ko udashaka kumwumva ndetse udakeneye ko akomeza
  • Wimubwira uti ndabyumva uko umerewe ahubwo mubaze uko amerewe.

Nubwo ibi byonyine atari byo byatuma abantu bakwisanzuraho ngo bakugishe inama banakubwire akari ku mutima, ariko ni ingenzi ni naryo pfundo ryo kuba umujyanama mwiza.

src: umutihealth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button