Indwara y’imitsi ni indwara imaze kuba gikwira kandi ifata ingeri zose haba abakuru n’abato.
Iyi ndwara irimo amoko atandukanye gusa ahuza ibimenyetso byinshi. Muri yo twavuga rubagimpande, goutte, guhinamirana, n’izindi.
Ikunda gufata mu ngingo, ndetse ikanibasira imikaya (muscles), nuko gukoresha ingingo z’umubiri nko kugenda, kwandika, gufata ikintu bikaba ingorabahizi. Ituma mu ngingo kandi habyimba nuko hagasa n’aharetsemo amazi.
Ese indwara y’imitsi irangwa n’iki?
Ibimenyetso byayo by’ingenzi ni ibikurikira:
Kuribwa inyama z’umubiri no mu ngingo cyane cyane mu nkokora, mu mavi, umugongo n’ibikanu.
Kurega kw’imitsi, no kugira ibimeze nk’igitagangurirwa (bitewe n’imitsi yahinduye ibara) cyane cyane ku ijosi, imfundiko, ikibero no ku nda..
Kuribwa umutwe bikabije cyane cyane mu misaya n’ibitugu
Kugorama intoki n’amano bikamera nk’ibirwaye paralysis.
-
Indwara y’imitsi iterwa niki?
Nubwo igitera iyi ndwara kugeza ubu kitaramenyekana neza, ariko hari ibituma ishobora kugufata cyane.
- Kuba ukunda guhora wicaye cyangwa wunamye
- Kuba hari ingingo z’umubiri ukoresha cyane kuruta izindi (nk’abakora akazi ko gufura, abandikisha computer cyane, abanyonzi, n’abandi)
- Izabukuru
- Kuba umubiri udafite ubudahangarwa buhagije
- Kuba mu muryango harimo uwigeze kuyirwara
- Kurwara impyiko n’umwijima
- Guhangayika no kwiheba
- Guhora uryamye
- Kudakora siporo.
- Igice cya 3 ni ukubaga mu gihe bibaye ngombwa
-
Ni iyihe miti yifashishwa?
Imiti yifashishwa ni ukuvanga imiti byibuze y’amoko abiri muri atatu akoreshwa.
- Harimo igabanya uburibwe ikanabyimbura nka paracetamol, Diclofenac, piroxicam (izwi nka feldene), ibuprofen n’indi. Muri iyi, ushobora kuvanga paracetamol n’undi umwe.
- Hari imiti izwi nk’imiti ihindura imyitwarire y’uburwayi (DMARDs/Disease-Modifying Anti-Rheumatic Drugs), twavugamo:
-
Azathioprine
-
Hydroxychloroquine
-
Leflunomide
-
Methotrexate
Muriyo iyi ibiri ya nyuma biremewe kuyivanga.
-
- Hakabaho n’imiti ikoze mu misemburo, muri yo twavuga:
- Prednisolone
- Dexamethasone
- Hydrocortisone
- Colchicine, n’indi.
Rero biremewe kuvanga umuti wo mu itsinda rya mbere n’irya 2 cyangwa irya 2 n’irya 3.
Gusa muganga niwe uhitamo uko ivangwa kugirango byongere imbaraga.
- Koga amazi ashyushye (bains chauds/hydrotherapy), kwiyuka mu byuya (aromatherapy), nabwo ni uburyo bufatanya n’imiti mu kurwanya iyi ndwara.
- Sport cyane cyane koga (natation/swimming), gym tonic, guterera imisozi, nizo sport zizagufasha guhangana n’iyi ndwara.
Twongereho ko iyi miti yose biba byiza kuyikoresha uyandikiwe na muganga.
Ibyo kurya birwanya indwara y’imitsi.
Iyi ndwara dore ibyo warya kugirango uyirinde.
1. Gerageza kurya ifunguro ry’abanyamediterane
Iri funguro riba rikize ku bintu bitatu: amafi, imbuto n’imboga. Ariko bikaba biteguye gakondo nukuvuga bitanyuze mu nganda. Amafi ukayarya byibuze 2 mu cyumweru.
2. Rya umukororombya
Uyu si wawundi wo mu kirere ahubwo ni ukurya no kunywa imbuto zitandukanye mu mabara. Urugero twatanga: Avoka, umuneke, karoti, urunyanya, igitunguru, poivron, watermelon,inkeri, gaperi,pomme , epinard n’izindi.
uburibwe no kubyimbirwa
Ku isonga haza inanasi kubera bromelain ibamo, tangawizi hamwe n icyinzari.
Ibyo kurya wakirinda
Hari ibyo kurya byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara.
1. Ibyo kurya byose biza mu bikopo (conserves); yaba sardines, sosiso, amasosi n’ibikoma byose biza bipfundikiye sibyiza
2. Nubwo amavuta yemewe ariko ay’ibihwagari kimwe n’ay’ibigori simeza ku murwayi w’imitsi kuko arimo omega-6 kandi itera kubyimbirwa mu gihe hakenerwa omega-3. Nanone ingano n’umuceri ntukabirye kenshi kuko bishobora gutera gucibwamo ku murwayi w’imitsi
3. Inyama cyane cyane brochettes sinziza peee! Kimwe n’amafiriti yose
4. Amata n’ibiyakomokaho nka yoghurt, ibirunge, ndetse na fromage.
5. Isukari cyane cyane y’umweru hakiyongeraho ibintu byose biva mu nganda biryohera nka ice cream
6. Gabanya inzoga unirinde itabi kuko n’ubusanzwe byangiza ubuzima.
Src: umutihealth