Ubuzima

Sobanukirwa birambuye indwara ya asima yibasira imyanya y’ubuhumecyero

Asima ni indwara ikomeye cyane yibasira abantu kandi ikamara igihe kirekire, nubwo idahoraho iza rimwe na rimwe, ifata mu myanya y’ubuhumekero, igafunga inzira umwuka unyuramo. 

Itera guhumeka nabi; aho uba wumva uhera umwuka, ukumva akajwi gato cyane (benshi bakunda kuvuga ko bumva bahumeka nk’ipusi), gufungana cyane mu gatuza, guhumeka gake kandi gahoro, ndetse no gukorora kenshi rimwe na rimwe.

Asima yibasira abantu mu ngero zose, ariko cyane cyane asima ikunda kuza umuntu akiri muto. Rimwe na rimwe ibimenyetso byayo biba byoroheje ndetse birijyana nta miti ikoreshejwe cg ugafata iyoroheje. Gusa iyo ibimenyetso bikomeye wihutira kujya kwa muganga kuko bishobora kuba bibi cyane mu gihe wagira crise ya asima, kuko ishobora gutuma uhera umwuka ukaba wanapfa.
Kuvura ibimenyetso by’asima ni ngombwa cyane.

Asima iterwa n’iki?

Impamvu nyakuri itera asima ntizwi neza. Gusa abashakashatsi bemeza ko ikwirakwizwa ku babyeyi ku bana babo (hereditaire), ndetse n’ibikikije aho uba.

Dore zimwe mu mpamvu zivugwa :

  • Kuba ababyeyi bawe cg abo mu muryango ba hafi bararwaye asima nabo
  • Kurwara izindi ndwara z’ubuhumekero ukiri muto
  • Kuba ahantu hashobora kukwanduza indwara z’ubuhumekero cg zituruka kuri virusi mu gihe ukiri muto, abasirikare b’umubiri batarakomera.

Impamvu zimwe zitera bamwe kurwara cyane mu gihe abandi batarwara cyane. Ubushakashatsi buracyakorwa mu kumenya impamvu nyakuri itera asima.

Ni uwuhe muti wa asima?

Asima ntikira. Akaba ariyo mpamvu hatavurwa indwara ahubwo havurwa ibimenyetso byayo (twarebeye hamwe hejuru).

Nubwo hari imiti myinshi y’ibinini (twavuga nka aminophylline, salbutamol cyangwa prednisolone), ibinini bifasha mu gihe cya crise. Gusa imikorere yabyo ni rusange kuko bica mu maraso, bigatuma bijya n’ahandi biba bitagenewe kugira icyo bikora.

Umuti mwiza ni ipompo (pompe).
Ipompo ibamo imiti yo mu bwoko bwa ‘corticosteroide’ ifungura mu myanya y’ubuhumekero. Ipompo ikora mu buryo bwizewe kandi bwiza, aho umuntu akanda umuti agiye kwinjiza umwuka, nuko umuti ukagenda ukagera neza mu bihaha aho ukora icyo wagenewe gukora; gufungura imyanya y’ubuhumekero.

Imiti ikunze gukoreshwa cyane muri ubu bwoko ni fluticasone (Avamys cyangwa seretide), beclomethasone (becloasma), salbutamol (Ventolin) n’iyindi.

Ku zindi nama uko wakoresha pompe, egera umu farumasiye yabikwereka uko ikoreshwa neza cyane.

Iyo ikoreshejwe nabi bituma umuti utagera mu neza, bikaba byatera uwukoresha gukomeza kurwara cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button