Imitezi ni indwara yandura cyane ikaba akenshi yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Icyakora no kuba wagira aho uhurira n’ibyavuye ku wuyirwaye bishobora kuyanduza aho dusanga ko umugore ubyara ayanduza umwana ari kuvuka.
Iyi ndwara ikwira vuba kandi ikunda kwibasira abagirana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu benshi. Iyi ndwara kandi ku bagabo badakebye (badasiramuye) bashobora kuyandura batanakoze imibonano, kubera kudasukura bihagije igitsina cyabo noneho mikorobi iyitera yahagera ikororoka.
Imitezi iterwa n’iki?
Imitezi iterwa na mikorobe yo mu bwoko bwa bagiteri yitwa Neisseria gonorrheae, ikaba ikura ku buryo bworoshye iyo igeze ahari ururenda mu mubiri. Bivuze ko iyi mikorobi ikura cyane iyo igeze mu myanya ndangagitsina y’umugore, mu nkondo y’umura, mu mura, no mu miyoborantanga, ku bagore.
Ku bagabo yororokera cyane mu muyoboro w’inkari, ari naho hanyura amasohoro. Iyi bagiteri kandi ishobora no gukurira mu kanwa ku bakora imibonano mu kanwa, mu kibuno ku batinganyi, no mu muhogo.
Iyi ndwara irangwa n’iki?
Ntabwo abantu bose banduye iyi ndwara bagaragaza ibimenyetso, niyo mpamvu ushobora kwandura utabizi. Iyo ibimenyetso bije, biza hagati y’iminsi 2 n’iminsi 10 nyuma yo gukora imibonano idakingiye, gusa bishobora no kuza nyuma y’iminsi 30.
Iyo bije ku bagore no ku bagabo si bimwe.
Ku bagore:
• Mu gitsina hasohokamo ibisa n’umweru cyangwa umuhondo umeze nk’uvanzemo icyatsi
• Kubabara mu kiziba cy’inda
• Kokerwa cyane iyo uri kunyara
• Gutukura amaso akazamo n’imirishyi
• Kuva nk’uri mu mihango, kandi atari igihe cyayo
• Kubyimba ibice by’inyuma by’igitsina
• Kuribwa uri gukora imibonano
• Kokerwa mu muhogo, iyo ukora imibonano mu kanwa
• Kubyimba mu muhogo
Ku bagore benshi ibimenyetso biza bidakanganye ku buryo byijyana utanabimenye ko byari ibimenyetso by’indwara.
Ku bagabo:
• Mu gitsina hasohokamo ibimeze nk’amashyira bishobora kuba nk’umweru cyangwa umuhondo uvanze n’icyatsi
• Kokerwa uri kunyara
• Kubabara no kubyimba amabya
• Kokerwa mu muhogo iyo ukoresha ururimi mu gitsina cy’umugore
• Kubyimba mu muhogo.
Ku bagabo akenshi ibimenyetso biza hagati y’iminsi 2 n’iminsi 14 nyuma yo kwandura.
-
Imitezi isuzumwa ite?
Imitezi nyuma yuko ugaragaje ibimenyetso byayo, kwa muganga bazapima ibisohoka mu gitsina. Nibiba ngombwa uzanapimwa ibyo mu kanwa cyangwa mu kibuno niba naho hagaragaza ibimenyetso.
Kuko akenshi uwanduye imitezi ahita anandura chlamydia, nayo bazayipima, bakuvure byose icyarimwe.
Imitezi ivurwa ite?
Kuvura imitezi hifashishwa imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike. Muganga niwe uzagena niba uri buhabwe ibinini cyangwa ugaterwa inshinge. Bizaterwa n’igihe umaze ugaragaje ibimenyetso, n’uburyo mikorobe zingana muri wowe, nyuma yo gupima ibizami
Bizaba byiza ko uwo mwakoranye imibonano nawe avurwa kugirango atazongera kukwanduza cyangwa akaba yakwirakwiza indwara mu bandi.
Mu gihe uri gufata imiti ntiwemerewe gukora imibonano, unayikoze wakoresha agakingirizo.
Ni byiza gufata imiti uko muganga yagutegetse kandi ukayimara. Kuyifata nabi kimwe no kwivura magendu bigira ingaruka zinyuranye haba ku bagabo no ku bagore.
Ku bagore iyo itavuwe neza bishobora guteza kubyimbirwa mu kiziba cy’inda bikaba byatera kwangirika kw’imiyoborantanga bityo hakaba hazamo n’ubugumba. Bishobora kandi gutera gutwitira inyuma y’umura, ibi bikaba bigira ingaruka z’uko inda ivamo, yaba itanavuyemo bikaba byatera ikibazo umugore utwite.
Kuyandura atwite bigira ingaruka ku mwana kuko iyo atavuwe neza umwana we arayivukana. Ikindi ni uko byateza gukuramo inda, kubyara umwana udashyitse cyangwa umwana akavukana ubwandu bw’amaraso. Gusa ubu hari gahunda yuko umwana wese ukivuka ashyirwa mu maso umuti wa Tetracycline, ugamije kumukingira iyi ndwara y’imitezi mu maso.
Ku bagabo, bishobora gutera epididymitis, indwara yo guhora utonekara amabya, nabyo bikaba byatera ubugumba udafatiranye hakiri kare.
Bishobora kandi gufata kuri porositate bikaba byatera gufungana k’umuyoboro w’inkari bigatera ikibazo cyo kunyara zidasohoka neza.
Imitezi ishobora kwinjira mu maraso no mu ngingo. Ibi bishobora no kubyara urupfu.
Kandi kwandura imitezi bituma kwandura agakoko ka SIDA byoroha.
Ni gute nakirinda iyi ndwara?
Nkuko twabonyeko yandurira mu mibonano mpuzabitsina, urasabwa kwitabira gahunda ya KUBA (Kwifata, UBudahemuka, Agakingirizo). Niba ukiri ingaragu, reka gukora imibonano mpuzabitsina. Niba warashatse, reka guca inyuma uwo mwashakanye. Niba bibananiye mwese, mwitabaze agakingirizo.
Umwana wese ukivuka agomba guhabwa umuti wo mu maso wo kumukingira.
Ku bagabo, kwikatisha (kwisiramuza) ni bumwe mu buryo bwo kugabanya ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo n’imitezi.