Sobanukirwa ibijyanye n’indwara y’imbasa ikunze kwibasira abana
Mwongeye kwirirwa bakunzi bacu, Uyu munsi tugiye kubagezaho ibyibanze mwafasha kumenya ku ndwara y’imbasa nicyo mukwiye gukora Kugira ngo tuyihashye.
Imbasa ni iki?
Indwara y’imbasa yibasira cyane cyane abana bari munsi y’imyaka 15, ikaba yanduzwa na virusi ikunzwe kwibera mu mwanda abantu bituma.
Iyi virusi ifata umuntu iciye mu kanwa mu gihe umuntu anyoye cg ariye ibiryo byanduye iyo virusi, aho igenda ikororokera mu mara. Iyo virusi iboneka mu musarane w’umuntu wayanduye mu gihe kitarenze iminsi 14.
Ibimenyetso by’Imbasa
• Kimwe mu bimenyetso by’Imbasa ni ukugira ubumuga butunguranye bw’akaguru kamwe (cg yombi) cg akaboko kamwe cg yombi.
Iyi ndwara ikaba idakira, ishobora no guhitana uyirwaye, iyo adapfuye imusigira ubumuga budakira ubuzima bwe bwose.
Ibikorwa biteganyijwe ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa harimo gukora ubukangurambaga bugamije gusobanura Imbasa n’icyo abaturarwanda basabwa mu kuyirinda.
Hateganyijwe kandi gutangwa urukingo rw’Imbasa bizabera ku kigo nderabuzima kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro tariki ya 28/10/2022.
Urukingo rw’Imbasa rutangwa ryari Ku mwana?
• Akivuka: igitonyanga
• Ku kwezi 1.5 umwana ahabwa igitonyanga kimwe
• Ku mezi 2.5 ahabwa nabwo igitonyanga kimwe
• Ku mezi 3.5 agahabwa igitonyanga kimwe + urushinge
• Kuva mu mwaka wa 1993 nta ndwara y’imbasa irongera kugaragara mu Rwanda bivuze ko hashize imyaka 29.
Imbasa yifashe gute ku isi muri iki gihe?
Mu iki gihe indwara y’imbasa ikomeje kugaragara ku migabane hirya no hino ku isi, ndetse no mu bihugu bituranye n’u Rwanda irahari:
– Muri Congo Kinshasa muri uyu mwaka hamaze kugaragara abantu 154 bayirwaye.
– Mozambique abantu 7
– Afghanistan abantu 2
– Amerika 1
– Pakistan abantu 20
– Israel umuntu 1
– Amerika umuntu 1
Mu bushakashatsi ku bidukikije (Environmental assess) bugenda bukorwa mu bihugu hirya no hino ku isi, hapimwa imyanda abantu bituma (amazirantoki) byagiye bigaragara ko hari aho basangamo virusi itera imbasa.
Urugero nko mu Bwongereza, Cote d’Ivoire, Tchad, Nigeria, Kongo n’ahandi basanzemo iyo virusi.
U Rwanda rukaba narwo rwaratangiye ubwo bushakashatsi bwo gupima mu myanda abantu bituma ngo harebwe ko nta virusi y’imbasa yaba irimo, kugira ngo ikumirwe hakiri kare.
Kimwe mu bikorwa by’ingenzi umuryango “Rotary Club” ukora muri iyi gahunda yo kurandura Imbasa ndetse n’abandi bafatanyabikorwa harimo kwita ku bafite ubumuga batewe n’iyo ndwara y’Imbasa ndetse no gufatanya n’inzego z’ubuzima mu kwitabira ibikorwa byo guhashya iyo ndwara.
Ku bindi bisobanuro wahamagara umurongo utishyurwa 114
Src: rbc