Sobanukirwa ibiribwa ukwiriye kurinda umwana wawe bimugwingiza
IIndyo ituzuye mu bana itera ibibazo byinshi birimo kwanga gukura,kudasinzira,kudakura mu mitekerereze,kugira imyitwarire itanoze mu muryango,agahinda kenshi gatuma bahora barira n’ibindi.
Indyo yuzuye : Bitangazwako iri jambo “indyo yuzuye” rikubiyemo ubwoko bw’ibiribwa bikwiye gukoreshwa ku bana ndetse n’abakuze.Kugaburira umwana ibibonetse byose bimutera ingaruka zitandukanye zirimo no kugwingira ntakure nk’uko bikwiye. Igihe umwana agaburirwa hakwiye kurebwa ku bitera imbaraga,ibyubaka umubiri,ibirinda indwara bityo umwana agakurana ubuzima bwiza
Isukari,umunyu,amavuta: Abana bato bakunze gukururwa n’ibiryohera birimo ama chocolate,ibisuguti,ibintu bifite amavuta menshi nk’ubunyobwa,avoka,isukari yo mu nganda cyangwa ibiribwa byiganjemo isukari,umunyu mubisi n’ibindi.
Ibiribwa birimo ibintu bitetswe mu mavuta nk’ifiriti,n’ibindi: Abana bato baba bafite ingingo zitarakomera,kuburyo nk’igifu cyabo cyiba kitaragira ubushobozi bwo gusya ibintu bikomeye,byamara gutinda mu gifu bagahura n’ibindi bibazo nko kunanirwa kwituma,kwanga ibiryo kubera kubyimba munda,n’ibindi.
Abana bato ntibakunze kunywa amazi,abe yakwifashishwa mu igogora no gusukura,impyiko n’izindi ngingo,niyo mpamvu ibiryo n’ibinyobwa bigizwe n’amavuta n’amasukari menshi bibatindamo bikabatera indwara n’imikurire mibi.
Mu bigomba kurindwa abana harimo ibinyobwa birimo imitobe ikoranywe isukari,igikoma cyongereyemo isukari n’ibindi bikunzwe kunyobwa hongerewemo isukari,ahubwo bakwiye guhabwa isukari iva mu biribwa by’umwimerere kandi nayo iringaniye.
Mu buryo bwiza bwo kugaburira abana,abana bakwiye kurindwa ibiryo byose bitarimo ibyubaka umubiri,ibirinda indwara n’ibitera imbaraga.Abana bakiri bato bakwiye kugaburirwa imboga rwatsi cyane,imbuto,n’ibiribwa bikungahaye ku mazi menshi nk’imboga za dodo,wotameroni n’ibindi,nkuko Centers for Deseases Control and Prevention ibitangaza.
Kugaburira abana buri kanya nabyo byangiza igifu cyabo,bikaba batuma banga no kurya,cyangwa bakaba bahaga cyane cyangwa bakarya ibiryo bicye ukurikije ingano ikenewe mu mubiri wabo.